Post
Ubutwari ni umuco udakwiye kurangirana n’iya 1 Gashyantare
{Hari mu rwego rwo gutegura umunsi w’intwari wizihizwa tariki ya mbere Gashyantare buri mwaka kuva mu w’1999, ubwo Minisitiri w’umuco na siporo Protais Mitali, yatangazaga ko ubutwari ari umuco udakwiye kwibukwa iyi tariki gusa hanyuma birangirire aho.}
Ibi akaba yabitangarije mu nama yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu kane tariki ya 12 Mutarama 2012, i Remera ku cyicaro cya minisiteri y’umuco na siporo.
Minisitiri yatangaje ko, mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi w’intwari hazabaho icyumweru cyo kuwutegura hakanazirikanwa ibikorwa by’ubutwari byagiye biranga zimwe mu ntwari z’uRwanda.
Yagize ati: “Ubutwari ni umuco ukwiye kuturanga iminsi yose, ubutwari ni umuco udakwiye kurangirana na n’itariki ya mbere Gashyantare, hanyuma ngo tuzategereze indi ya mbere Gashyantare.”
Uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti: “Duharanire Ubutwari, duhashya Ihohoterwa rikorerwa abana”, ukaba uzizihirizwa ku rwego rw’umudugudu mu rwego rwo kumvisha abaturage ko ibintu ari ibyabo.
Impamvu hatoranyijwe iyi nsanganyamatsiko, ikaba ari uko ukwiyubaha ari umwe mu mico myiza ikwiye kuranga umunyarwanda bityo rero no kurinda umwana ihohoterwa ni igikorwa cyiza cy’ubutwari gikwiye kura buri munyarwanda wese.
Minisitiri yasobanuriye abanyamakuru ko iyo umwana ahohotewe bimugiraho ingaruka nyinshi haba inyuma ku mubiri ndetse no mu mitekerereze. Iyo ikaba ariyo mpamvu mu gutoranya iyi nsanganyamatsiko hifujwe ko abanyarwanda bashishikarizwa kurwanya iyi ngeso mbi yarwanyijwe ariko ikaba idacika burundu nk’uko byifuzwa. Kubwe ngo umwana wese n’iyo yaba udafite aho ataha akwiye kurindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose.
Abantu bagera kuri 53 nibo bamaze kwemerwa nk’intwari kugeza kuri ubu. Ariko haracyakorwa ubushakashatsi ngo harebwe n’abandi bashobora gushyi mu rwego rw’intwari batari barushirwamo baba aba kera cyane ndetse n’abubu baba bakinariho nk’uko Dr Medard Rutijanwa, uyobora komisiyo ishinzwe gutoranya intwari yabidutangarije.
Nyamara ariko ngo gushyirwa mu rwego rw’intwari kandi ukiriho n’ubwo bishoka bwose, ngo ntawabasha kujya mu rwego rw’Imanzi akiriho nk’uko itegeko 13Bis-2009 ryo kuwa 16/06/2009 rigena ushyirwa mu rwego rw’intwari ribiteganya. Umuntu uriho ashobora kuba Imena ndetse n’ingezi gusa bitewe n’ibikorwa by’ubutwari yakoze.
Uretse kuba mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari hateganywa ibiganiro mu mashuri yose ndetse n’imidugudu, haranateganywa ko imidugudu izatoranya abaturage b’intangarugero mu guharanira uburenganzira bw’abana. Abazaba batoranyijwe bakaba bazerekanwa ku mugaragaro ku munsi w’intwari nyirizina.