Post
U Rwanda rwashyikirijwe dosiye ya Uwinkindi Jean Bosco
{Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama, Umushinjacyaha mukuru w’ urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda (TPIR) yashyikirije ubushinjacyaha bw’u Rwanda dosiye ya Jean Bosco Uwinkindi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.}
Umushinjacyaha Mukuru w’ u Rwanda, Ngoga Martin yatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye mu mateka y’ ubutabera bw’ u Rwanda. Yagize ati:”Twavuye aho nta bucamanza bwari buhari ahubwo dufite abagororwa gusa, ubu tugeze aho umuryango mpuzamahanga ubinyujije muri TPIR udushyikiriza dosiye za bamwe mu banyabyaha. Dufitiwe icyizere.”
Ngoga yasobanuye ko iyi ari intambwe ya mbere kandi bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo bace imanza zitabera, ati:”Tuzakora ibishoboka byose mu kudakora amakosa.” Yongeyeho ko ibi bikwiye kuba gihamya y’ uko mu Rwanda nta yicarubozo rihaba nk’uko bivugwa na bamwe.
Umushinjacyaha mukuru wa TPIR, Boubacar Jallow yatangaje ko ubutabera bw’ u Rwanda bwagaragaje intambwe mu kwivugurura, ati: “U Rwanda rwagize impinduka mu butabera, harimo gukuraho igihano cy’ urupfu, kubaka ubushobozi hakorwa amahugurwa n’ ibindi byinshi,…Ibi nibyo byatumye tubugirira icyizere ko bashobora guca uru rubanza.”
Yongeyeho ko kohereza dosiye ya Uwinkindi Jean Bosco mu Rwanda ari intambwe ikomeye ku Rwanda ndetse no ku bantu bose bashyigikiye kurwanya umuco wo kudahana.

Uwinkindi ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Kanzenze muri Perefegitura ya Kigali Ngali, cyane cyane abo mu itorero ry’Abapantekote yari abereye umushumba bari baje guhungira muri urwo rusengero maze akabashumuriza interahamwe ngo zibice ndetse bamwe bagatabwa mu byobo ari bazima.
Nk’uko bitangazwa n’ umushinjacyaha mukuru wa TPIR, kugeza ubu hari abandi 3 u Rwanda rwasabye ko bakoherezwa iwabo kandi mu mpera z’ uku kwezi hari abandi bane bazaba bamaze gusabwa n’ ubushinjacyaha bw’ u Rwanda.
Uwinkindi Jean Bosco abaye uwa mbere woherejwe n’ urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ngo aze kuburanishirizwa iwabo.
Uwo mugabo w’ imyaka 60 yafatiwe i Kampala mu gihugu cya Uganda tariki 30 Kamena umwaka wa 2010.



{{Foto: Cyril NDEGEYA}}