Post
U Rwanda na Misiri bizakomeza kubungabunga amahoro ku isi
{Kuri uyu wa Kane, minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe yagiranye ibiganiro na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Misiri Mohammed Kamel, baganira kuri gahunda ibihugu bihuriyeho yo kubungabunga amahoro ku isi.}
Aganira na IGIHE.com, Mohammed Kamel yavuze ko u Rwanda na Misiri bifitanye umubano uhagaze neza, cyane ko hari byinshi bahuriyeho nko kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’isi.
Yagize ati: “Ibihugu byacu bifitanye umubano mwiza kandi binahuriye kuri gahunda zimwe byihaye yo kubungabunga amahoro ku isi. Twaganiriye byinshi kandi twiyemeje kuzakomeza ubufatanye haba mu myitozo ndetse no kongerera ubushobozi ingabo z’u Rwanda”.
Minisitiri Kamel yongeyeho ko yagejeje kuri Gen. Kabarebe ubutumire bwo gusura igihugu cya Misiri mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col. Nzabamwita Joseph yavuze ko ibiganiro hagati y’abaminisitiri bombi byibanze ku mubano w’ibihugu byombi kandi ngo banaganiriye kuri gahunda yo gukomeza kubungabunga amahoro ku mpande zose z’isi.
Misiri yagize uruhare mu kubungabunga amahoro mu bihugu nka East Timor, Sierra Leone, Liberia n’ibindi; u Rwanda narwo guhera mu 2004 rubungabunga amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani ndetse no muri Haiti aho rwohereje abapolisi.


{{Foto: MOD}}