Post
Tumenye ibizamini by’Icyongereza bikorwa n’abashaka kwiga mu mahanga
{Mu gihe abantu benshi bashaka kwerekeza ku mugabane w’u Burayi na Amerika basabwa gukora ibizamini by’Icyongereza, twifuje kumenya iby’ibyo bizamini maze twegera Haliyamutu Jean Fiacre, umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishuri International English Language School, rinatanga amahugurwa ku bashaka gukora ibi bizamini.}
Mu kiganiro uwo muyobozi yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE.com Olivier Muhirwa, yatangaje birambuye ibijyanye n’ibi bizamini ndetse n’ikorwa ryabyo.
{{IGIHE.com}}: Ubundi ibizamini by’Icyongereza abantu basabwa gukora iyo bashaka gukomeza amashuli mu bihugu by’u Burayi n’Amerika ni bwoko ki?
{{Haliyamutu}}: Ubusanzwe hari ibizamini bibiri abantu bashaka kwiga muri ibyo bihugu basabwa gukora. Hari TOELF (Test of English as Foreign Language), ndetse na IELTS (International English Language Testing System).
{{IGIHE.com}}: TOEFL itandukanye ite na IELTS?
{{Haliyamutu}}: TOEFL ni ikizamini gitangwa mu buryo bubiri. Hari uburyo bita “Paper Based TOEFL”. Ubu ni nabwo buryo bukoreshwa ino mu Rwanda. Ubu SFB niyo ifasha abashaka gukora icyo kizamini gitangwa giturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu byo babaza harimo: Kumva (Listening comprehension), Ikibonezamvugo (Structure and writen expression), gusoma imyandiko (Reading) no kwandika ku ngingo (Topic) baguha mu magambo 250.
Igipimo cy’amanota bafatiraho ni hagati ya 310 na 677. Ukora iki kizamini yishyura amafaranga 151,000 y’u Rwanda.
Ubundi buryo ni ubwo bita IBT: Internet-Based TOEFL, akaba ari ikizamini gitangwa hifashishijwe mudasobwa. Mu byo babaza harimo: kumva (Listening), kuvuga (Speaking), gusoma imyandiko (Reading), no Kwandika (Writing). Igipimo fatizo cy’amanota ni hagati ya 0-120.
{{IGIHE.com}} : Ni ubuhe buryo bwiza kurusha ubundi muri ubu?
{{Haliyamutu}}: Uburyo ubwo aribwo bwose ni bwiza iyo wabanje kwitegura bihagije.
{{IGIHE.com}}: Ibyo bice byose bikomera kimwe?
{{Haliyamutu}}: Abantu benshi bakomererwa no kumva (listening).
{{IGIHE.com}}: Naho IELTS yo iteye ite?
{{Haliyamutu}}: IELTS nayo itangwa ku buryo bubiri. Hari “Academic IELTS” ku bantu bashaka kujya kwiga, hakaba na “General Training IELTS” ikorwa n’abantu bashaka gukora cyangwa kuba muri biriya bihugu.
Habazwa kumva (listening), kwandika (writing), gusoma imyandiko (reading) no kuvuga (speaking). Kimwe nka TOEFL, abantu bavuga ko kumva aribyo bibagora cyane kuko ugomba nibura ushobora kumva Icyongereza cy’Abanyamerika, Abongereza, ndetse na Australia.
Ubu mu Rwanda, British Council ikorera ku Muhima aho RIAM iri, niyo ifasha abagomba gukora icyo kizamini. Amafaranga batanga ni 120,000 y’u Rwanda, gutsinda ni hagati y’amanota 1-9.
{{IGIHE.com}}: Ese impamyabushobozi z’ibi bizamini zimara igihe kingana iki?
{{Haliyamutu}}: Zimara imyaka ibiri gusa.
{{IGIHE.com}}: Ibi bizamini bitangwa ryari?
Haliyamutu: Ubu TOEFL izakorwa mu kwezi kwa Werurwe tariki ya 3, ndetse na Gicurasi tariki ya 5.
Ikizamini cya IELTS cyo kizatangwa ku matariki ya 18 Gashyantare, tariki ya 10 Werurwe, tariki ya 26 Gicurasi, tariki ya 21 Nyakanga, tariki ya 25 Kanama, tariki ya 22 Nzeli, tariki ya 13 Ukwakira, tariki ya 17 Ugushyingo na tariki ya 8 Ukuboza.
{{IGIHE.com}}: Ni iki mwagira ho abantu inama?
{{Haliyamutu}}: Inama duha abantu ni uko bajya babanza gufata umwanya uhagije wo kwitegura gukora kimwe muri ibyo bizamini, kuko usanga hari benshi bitegura ku munota wa nyuma bikababuza amahirwe.
{{IGIHE.com}} : Murakoze cyane kuri ibi bisobanuro muduhaye.
{{Haliyamutu}}: Murakoze namwe.
Twabibutsa ko ishuri International English Language School (IELS) rikorera ku Kimironko mu igorofa ya mbere iri mu nzu iteganya na Banki y’Abaturage.
Ku bindi bisobanuro wabaza: 0783593253 / 0788574131 cyangwa [email protected].