Post
Snoop Dogg yafatanywe ibiyobyabwenge
{Hitabajwe imbwa za kabuhariwe mu kumva impumuro, Polisi ya Texas yafatanye ibiyobyabwenge umuraperi Snoop Dogg mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari mu rugendo mu modoka.}
NK’uko urubuga rwa TMZ rubitangaza, uyu muraperi yafatiwe aho basakira hitwa Sierra Blanca, aho ikindi gihangange mu muziki wa Country Willie Nelson giheruka gufatirwa mu mwaka wa 2010.
Uyu muraperi Snoop Dogg w’imyaka 40, uheruka gusohora album yise Doggumentary yafatanywe amagarama 15 y’urumogi nawe kandi akaba yemera ko ari ibye.
Snoop (ubusanzwe witwa Calvin Cordozar Broadus, Jr.) wigeze gufungwa imyaka itatu akirangiza amashuri azira ibiyobyabwenge agomba kuzitaba urukiko tariki 20 Mutarama, akaba ashobora no gufungwa amezi 6 yose ndetse agatanga amande y’amafaranga ibihumbi 320 by’Amanyarwanda kubera icyo gikorwa kitemewe.
Uretse Snoop kandi, undi muraperi witwa Tyga, w’imyaka 22, nawe muri iki cyumweru yafatiwe i Las vegas kubw’ibiyobyabwenge no gutwara nta rupapuro rw’inzira.