Post
Rwamagana: Ubuso buhingwa bwiyongereyeho hegitari zisaga 2.400
Ibi byatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, ubwo muri aka karere hatangizwaga ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2027 A. Iki gikorwa cyabereye mu gishanga cya Kavura, giherereye mu Murenge wa Muhazi.
Muri iki gihembwe, biteganyijwe ko mu Karere ka Rwamagana hazahingwa ibigori kuri hegitari 17.170, ibishyimbo kuri hegitari 15.703, soya kuri hegitari 415, imyumbati kuri hegitari 833 n’umuceri kuri hegitari 432.
Hari kandi hegitari 2.346 z’ibyanya byagenewe ubuhinzi bya FOBASI zizahingwaho muri iki gihembwe.
Bamwe mu bahinzi bo muri aka karere bagaragaje ko, nubwo imvura yatinze kugwa, biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bazabone umusaruro mwiza.
Hategekimana Jacqueline, utuye mu Kagari ka Karitutu, yavuze ko biteguye neza iki gihembwe cy’ihinga, nubwo batangiye guhangana n’imbogamizi zirimo itinda ry’imvura n’izamuka ry’ibiciro by’inyongeramusaruro.
Yagaragaje ko mu bihe byashize imvura yagwaga ku gihe, ariko ko ihindagurika ry’ibihe ryatumye abahinzi batangira gutekereza ku bundi buryo bwo kuhira imyaka yabo.
Ati “Ifumbire n’imbuto twabibonye biduhenze kandi nta nubwo twizeye kuzeza neza kubera imvura yatinze kugwa, gusa tuzagerageza twuhire hanyuma turebe ko twakweza neza.’’
Musabyeyezu Leoncie, utuye mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi, yavuze ko na we yiteguye iki gihembwe cy’ihinga, aho yatangiye gukoresha uburyo bwo guhinga aharura aho kurima ubutaka nk’uko byakorwaga mbere.
Yagaragaje ko nubwo ibiciro by’imbuto n’ifumbire byazamutse, afite icyizere ko uburyo bushya bwo guhinga buzamufasha kubona umusaruro ushimishije.
Ati “Ubu ntabwo twahinze turima nka kera ahubwo turi guhinga duharura bigatuma gutera byihuta. Rero twiteze ko nubwo duhinze dutinze tuzabona umusaruro ufatika.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Richards, yavuze ko itinda ry’imvura ryagize ingaruka ku itangira ry’igihembwe cy’ihinga, kuko abahinzi benshi batashoboye gutera imyaka ku gihe.
Yasobanuye ko nyuma y’uko imvura itangiye kugwa, umubare w’abahinzi bamaze gutera wiyongereye ku buryo bugaragara, aho mu cyumweru kimwe igipimo cyavuye kuri 9% kigera kuri 65%.
Yavuze ko iri zamuka rigaragaza ko abahinzi benshi bari bategereje ko imvura igwa kugira ngo batangire gutera imyaka.
Ati “Turashishikariza n’abandi batari batera gutangira gutera kuko imvura yatangiye kugwa. Ubutaka bwose nibabuhinge kuko twifuza ko umusaruro wiyongera cyane. Ikindi twateguje abaturage bacu guhinga batarima ahubwo bagaharura bagateramo imyaka ubundi bagasasira kugira ngo amazi make yashoboye kugera mu butaka abashe kugumamo atunge igihingwa igihe kinini.’’
Kagabo yashishikarije kandi abahinzi gukoresha uburyo bwo guhinga badahungabanyije cyane ubutaka, hagamijwe kubungabunga ubuhehere no gufasha imyaka gukura neza, cyane cyane mu gihe imvura iba idahagije.
Yasabye abaturage gufata ubwishingizi bw’ibihingwa byabo kugira ngo mu gihe bahuye n’ibibazo byangiza umusaruro, bazabashe kugabanya igihombo no gusigasira igishoro bashoye mu buhinzi.
Uyu muyobozi yanatangaje ko habonetse imiti yo kurwanya indwara ya Mukondo w’Inyana, agaragaza ko hari icyizere cy’uko abahinzi bazabona umusaruro mwiza muri iki gihembwe.
