Post
Rulindo: Ambasade y’u Bushinwa yahaye ishuri ibirimo intebe 100 n’ibikoresho by’ikoranabuhanga
Ni inkunga yatanzwe ku wa 22 Ukwakira 2026 kuri iri shuri riri mu Murenge wa Rusiga risanzwe rifashwa na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.
Iyi nkunga yatanzwe igizwe na mudasobwa esheshatu, ‘projecteurs’ enye, intebe zo kwicaraho zigezweho 100, imiguro y’inkweto zifunguye zo kwambara, imipira yo gukina n’ibindi.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yavuze ko iki gikorwa kiri mu murongo wo kwishimira imyaka 55 ibihugu byombi bimaze bifitanye umubano mu bya dipolomasi.
Yongeyeho ko guha inkunga iri shuri bizera ko ari ugushyigikira bikomeye uburezi bw’umwana w’umukobwa ariko bikaba biri mu murongo mugari w’ibikorwa by’uburezi u Bushinwa bufatanyamo n’u Rwanda, harimo kuba buri mwaka hoherezwa Abanyarwanda 400 kwihugura mu Bushinwa ndetse n’abandi 100 bahabwa buruse.
Ati “Hari intambwe ikomeye yatewe mu burezi kandi turacyafite ibyo turi kuganiraho byo gufatanya. U Rwanda na rwo ni Igihugu giha agaciro gakomeye uburezi mushobora kubona ibikorwaremezo byiza byubakwa harimo n’ibyo dufatanya. Tuzakomeza gukorana kandi turateganya no gusura andi mashuri ya kure tukareba ibyo akeneye dushobora kuyafasha.”
Umuyobozi wa Inyange Girls School, Sr. Anne Macharia, yavuze ko kuba abana bahawe ibikoresho nk’ibi bigiye kubafasha kwiga neza kuko ibyo bari bafite bitari bihagije.
Ati “Ibi bikoresho baduhaye bizafasha cyane abanyeshuri bacu kwiga neza. Ibyo twari dufite ntibyari bihagije, babihuriragaho ari benshi. By’umwihariko iyo bakoresha mudasobwa cyangwa intebe z’ishuri hamwe baba ari benshi.”
Yashimye kandi imikoranire iri shuri rufitanye na Leta y’u Bushinwa kuko ari yo yatanze inkunga yo kubaka igice kimwe cyaryo ifatanyije na Leta, iritunganyiriza umuhanda uva muri kaburimbo ugana aho riri kandi yagiye ibaha za mudasobwa n’ibindi bikoresho binyuranye.
Meya w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yavuze ko Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda bashimira umusanzu wayo mu burezi no mu zindi nzego haba mu Karere ayobora n’ahandi, ariko ko na bo bibaha umukoro wo kuticara bategereje inkunga.
Ati “Icya mbere ni uko natwe tugomba gukora, ntidukomeze gutegereza ak’imuhana kuko nubwo hari ibikorwa nk’ibi baba badufashije nk’Akarere ubu natwe twatangiye kureba uko amafaranga tubasha kwibonera dushora mu mishinga yacu yiyongera kugira ngo tudakomeza gutegereza abandi.”
Inyange Girls School ni ishuri ryatangiye mu 2010 rikaba ryigamo abakobwa gusa kuva mu cyiciro rusange no mu cya kabiri cy’amashuri yisumbuye biga siyansi ndetse risanzwe riterwa inkunga mu buryo buhoraho na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.










