Post
Radio Salus irakora iyo bwabaga ngo igaruke ku murongo
{Radio Salus iherereye mu Ntara y’Amajyepfo ni imwe mu zikunzwe n’Abanyarwanda benshi ariko imaze igihe itavuga, cyokora ngo hari icyizere cyo kongera kumvikana.}
Umuyobozi w’iyi Radiyo Havugimana Aldo yatangarije IGIHE.com ko impamvu yo kuba yarahagaze ari ukubera ko ibyuma bisakaza amajwi byahiye bakaba baratumyeho ibindi bizaza mu minsi iri imbere.
Havugimana kandi avugako atazi igihe iyi Radio izatangirira gukora.
Yagize ati: “Hari ibyuma bisakaza amajwi (FM transmitters/emetteurs FM) byangiritse ariko ibibisimbura bikaba biri mu nzira ku buryo izongera kuvuga mu minsi iri imbere ariko sinababwira ngo ni ryari”.
Radio Salus yabanje kuva ku murongo w’101.9 FM yumvikaniragaho muri Kigali mu Gushyingo 2010 aho yasigaye yumvikana gusa mu Majyepfo.
Benshi mu banyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda biga mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho ubu basigaye bigira mu Mujyi wa Kigali ari nabo bakoraga kuri iyi radiyo bavuga ko bamenyeshejwe ko hari ibibazo bya tekinike yagize.
Tariki 9 Ugushyingo 2011 nibwo ngo bamenshejwe ko radiyo igiye kuva ku murongo mu gihe kitazwi kubera ko ngo bari bagiye gukora ivugurura ryayo ndetse no gushaka ibyuma bisimbura ibyangiritse kandi kubibona ko bizatinda kubera ko bihenda cyane muri aka karere.
Aganira na New Times mu kwezi gushize, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Prof Silas Lwakabamba yavuze ko ari ibyago Kaminuza yagize urebye akamaro yari ifite.
Yagize ati: “Abanyeshuri biga Itangazamakuru bimenyerezaga kuri iyi radiyo kandi twanacishagaho ibiganiro bikangurira abaturage kwirinda SIDA ndetse n’ibindi bireba ibikorwa rusange by’umuryango”.
Radio Salus yatangijwe mu 2005 aho yavugiraga kuri 97.0 FM mu gice cyo mu Majyepfo ndetse nyuma y’aho iza no kugira undi murongo kuri 101.9 FM yumvikaniragaho mu mujyi wa Kigali n’inkengero zayo.
Mu myaka ya 2009 ndetse na 2010 iyi radiyo yazaga ku rutonde rw’amaradiyo akunzwe cyane ahanini kubera ibiganiro bitandukanye ndetse n’abanyamakuru bashimishaga benshi bakurikiranaga ibiganiro byayo.