Post
Quelque Part Bar&Resto yongeye gutumira abahanzi
{Abakunzi b’abahanzi n’ibitaramo bakomeje kumva inkuru zihwihwiswa ko Quelque Part Bar & Resto yaba yari yarahagaritse gutumira abahanzi. Ubuyobozi bwa Quelque Part Bar & Resto buravuga ko ayo makuru yari ukuri kuko bwari bugikora imirimo yo gusana, bukanongeraho ko bwongeye gutumira abahanzi buhereye kuri Knowless uzataramira abafana be kuri uyu wa Gatanu.}
Knowless uri mu batangiye gutaramira muri aka kabare gaherereye mu nyubako yo kwa Rubangura, azatangira kuririmbira abakunzi be guhera saa mbili z’umugoroba.
Ku munsi wo kuwa Gatandatu nabwo Quelque Part Bar & Resto iteganya gutumira abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda nabo bakazataramira abafana babo mu gihe baba bafata amafunguro banidagadura.
Ibi bitaramo bikazakomeza kubaho mu gihe cya week-end nk’uko ubuyobozi bwa Quelque Part Bar & Resto bwabitangarije IGIHE.com. Bwagize buti:”Ubu imirimo yo gusana yari yaratumye dusa n’abahagaritse ibitaramo bizana abahanzi yararangiye. Abahanzi bazajya baza nk’ibisanzwe kandi bizarushaho kuryoha”.
Quelque Part Bart & Resto itanga amafunguro yo ku manywa n’ibyo kunywa igihe cyose, iherereye mu nyubako yo kwa Rubangura mu muryango nomero 118.
