Post
Perezida Wade yaviriweho inda imwe n’abatavuga rumwe nawe
{Abahatanira kuyobora Senegal bagera ku munani mu matora azaba ku ya 26 Gashyantare uyu mwaka, bishyize hamwe mu rwego rwo guca intege Abdoulaye Wade.}
Amakuru dukesha Jeune Afrique avuga ko aba bakandida bagize bati”:Twafashe icyemezo cyo kwishyira hamwe ndetse tugaterana inkunga, tugakora ibikorwa bimwe kugeza igihe Abdoulaye Wade akuyemo kandidatire ye”.
Ubu bufatanye bwashyizweho umukono ku ikubitiro n’abakandida bane aribo Ousmane Tanor Dieng, Moustapha Niasse, Macky Sall ndetse na Idrissa Seck. Hakaba hasigaye Cheikh Bamba Dieye, Cheikh Tidiane Gadio na Ibrahima Fall, Youssou Ndour wangiwe kwiyamamaza nawe akaba ari inyuma y’aba bagabo umunani.
Aba bose bashyize hamwe bakaba bari bitabiriye urugendo rwo kwamagana ukwemererwa kwiyamamaza kwa Abdoulaye Wade kuya 23 Mutarama 2012, imyigaragambyo itaragize icyo ihindura ku byemezo byafashwe n’urwego rushinzwe gutegura amatora muri iki gihugu.
Nk’uko aba bagabo bishyize hamwe ngo barwanye Wade babitangaza, ntabwo bazahagarika ibikorwa bye byo kwiyamamaza ariko bo ntabwo bazahagarara kwerekana ko Abdoulaye Wade yakoze ibinyuranije n’Itegeko Nshinga Senegal igenderaho.
Abatavuga rumwe na Abdoulaye Wade bavuga ko manda ebyiri Itegeko Nshinga ryemerera Wade zarangiye, bakaba bamusaba kureka kurirengaho.
Abdoulaye Wade w’imyaka 85 y’amavuko yatowe bwa mbere mu w’2000, yongera gutorwa mu 2007, akaba ashaka kongera kuyobora Senegal ku nshuro ya gatatu.