Post
Perezida wa FIFA azasura u Rwanda muri uyu mwaka
{Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Joseph S. Blatter arateganya gusura u Rwanda hagati ya Kamena n’u Kuboza uyu mwaka.}
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Michel Gasingwa, nk’uko yabitangarije ferwafa.com, Blatter azasura u Rwanda kugira ngo yirebere aho ibikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda bigeze.
Uruzinduko rwa Blatter ruzaba muri gahunda ye azaba afite y’urugendo rwo gusura akarere k’Uburasirazuba bw’Afurika.
Mbere y’uko aza mu Rwanda, Prezida wa FIFA azahitira muri Kenya no mu Burundi.
Gasingwa yagize ati: “Amatariki y’uruzinduko rwa Blatter azamenyekana mu minsi iri imbere. Biri muri gahunda ko Blatter azahura n’abayobozi b’igihugu mu bindi byinshi biteganyijwe muri uru ruzinduko.”
Sepp Blatter azaba asuye u Rwanda ku nshuro ya kabiri. Ubwa mbere hari muri 2004 ubwo yafunguraga ishuri ry’umupira w’amaguru (FERWAFA Academy). Iri shuri ryatewe inkunga ($450,000) na FIFA muri Goal Project 1 (ya mbere).
{{Inkuru dukesha:}} ferwafa.com