Post
Perezida Macron yinjiye mu biganiro n’abanyeshuri bamaze igihe bigaragambya
Ibi biganiro biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, saa cyenda z’amanywa ku isaha y’i Paris, bikaba ari ubwa mbere Macron agiye guhura n’abahagarariye aba banyeshuri kuva imyigaragambyo yatangira.
Nk’uko France 24 yabitangaje, ibi biganiro bibaye mu gihe u Bufaransa bwitegura indi myigaragambyo ikomeye iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, aho abaturage banamagana izamuka ry’ibiciro.
Perezida Macron yateganyije kandi kuyobora inama y’umutekano igamije kwiga ku ngamba zo gukumira imvururu zishobora kongera kwaduka muri iyo myigaragambyo.
Ibi bibaye nyuma y’imyigaragambyo yabaye ku wa 17 Ukwakira, yaranzwe n’imvururu n’ibikorwa byo gusahura mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu Mujyi wa Limoges, iyo myigaragambyo yasize inyubako y’ubuyobozi bw’umujyi itwitswe. Abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa, umwe muri bo akaba anakurikiranweho kugerageza kwica abapolisi.
Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yateganyije gusura uwo mujyi kuri uyu wa Gatanu, mu rwego rwo kureba ingaruka z’izo mvururu.
Hagati aho, ubuyobozi bw’imijyi ya Lyon na Marseille bwafashe icyemezo cyo guhagarika imyigaragambyo yose yari iteganyijwe ku wa Gatandatu, hagamijwe gukumira ko imvururu zongera kwaduka.
Macron na we yatangaje ko imyigaragambyo yose idateguwe n’amashyirahamwe y’abakozi izabuzwa.
Ku wa Kane, Minisitiri w’Intebe Lecornu yagiranye ibiganiro n’abahagarariye amashyaka ya politiki, ariko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi banenga ko atigeze agaragaza ibisubizo ku bibazo by’abanyeshuri.
Manuel Bompard, umwe mu bayobozi b’ishyaka La France Insoumise, yashinje Lecornu guta igihe cy’abitabiriye ibyo biganiro, aho kwita ku bibazo byatumye abanyeshuri bajya mu mihanda.
Muri Paris, urukiko rw’ubutegetsi rwahagaritse icyemezo cya Polisi cyari cyabujije imyigaragambyo yateguwe n’abanyeshuri ba kaminuza, bituma amagana yabo ayitabira mu mahoro.