Post
Perezida Kagame yateye igiti hafi y’inyubako y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe
{Perezida Kagame yateye igiti mu busitani bugenewe u Rwanda buri iruhande rw’inyubako nshya y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe i Addis Abeba muri Ethiopia.}
Buri gihugu cy’Afurika cyagenewe ubusitani bwacyo muri ako gace. Perezida Kagame akigera ahagiye guteranira inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma muri Afurika yunze ubumwe yabanje gutera igiti muri ubwo busitani bwagenewe u Rwanda.
Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye ni iya 18 iratangira kuri iki cyumweru izasozwe ku ejo ku wa mbere. Ifite insanganyamatsiko igira iti ‘duteze imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika’.
Ku munsi w’ejo hashize kandi Perezida Kagame yari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako izakorerwamo n’icyicaro cy’umuryango w’Afurika yunze ubumwe yubatswe ku nkunga y’u Bushinwa ku kayabo ka miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika.

{{Foto:}} Urugwiro Village