Post
NUR: Mu gihe gito haratahwa labo y’ubushakashatsi yatwaye miliyoni 3,6 z’Amayero
{Mu gihe gito kibarirwa hagati y’amezi abiri, Kaminuza nkuru y’u Rwanda irataha Laboratwari (Laboratory) ya Siyansi izafasha abanyeshuri n’abarezi gukora ubushakashatsi bunyuranye by’umwihariko mu binyabuzima n’ubutabire.
}
Inyubako n’ibikoresho byo muri iyi Labo byose byatwaye akayabo ka miliyoni 3.6 z’Amayero zatanzwe n’Ikigo cy’ubutwererane cy’u Bubiligi, BTC (Belgian Technical Cooperation), inyubako uretse kuba ari laboratowari izajya ikoreshwa hagamijwe korohereza abanyeshuri n’abarezi gukora ubushakashatsi mu bijyanye ’ibinyabuzima(Biology) n’ibinyabutabire (Chemistry) byose nkenerwa mu nzego z’ubuzima.
Iyi nyubako ifite icyumba kizajya cyakira inama gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000, ubwayo ikaba yaratwaye miliyoni 2.1 z’Amayero, mugihe ibikoresho bizajyamo byatwaye miliyoni 1.5 z’Amayero nk’uko Desire Ndushabandi umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imari muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda abitangaza.
Ndushabandi yakomeje avuga ko iyi laboratowari izafasha Kaminuza kugera ku ntego zayo n’ubutumwa ifite bwo kuba indashyikirwa mu burezi no gukorera abaturage ugenekereje mu Kinyarwanda dore ko mu rurimi rw’Icyongereza igira iti” Excellence in education and service to the people”. Yagize ati ”ibi bizorohereza abashakashatsi bacu gukora inyigo n’ubushakashatsi binyuranye nk’isesengura ku mazi, uburumbuke bw’ibiribwa n’ibindi bizagirira akamaro cyane abaturage”.
Yongeyeho kandi ko itazifashishwa gusa n’abakora mu bijyanye n’ubuzima ko izakoreshwa n’abandi bashakashatsi bo muri Kaminuza, uretse ibyo abantu Kaminuza yoherezaga hanze kujya gukurikirana amwe mu masomo ajyanye n’abashaka impamyabumenyi z’ikirenga Phd bazajya bayagenerwa bari muri Kaminuza hifashishijwe ibi bikoresho bijyanye n’igihe bizashyirwa muri iyi laboratuwari cyane ko kubohereza hanze byahendaga Kaminuza cyane.