Post
NUR: Abakobwa bahiga basabwe kwirinda inda z’indaro
{Bitewe n’ubwiyongere bw’abakobwa bo mu mashuri makuru na za Kaminuza batwara inda zitateguwe, muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hatangijwe igikorwa cyo kongera ubukangurambaga nk’imwe mu nzira yo guhangana n’iki kibazo.}
Muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyateguwe n’ihuriro ry’abanyeshuri baharanira imibereho myiza y’abaturage mu mashuri makuru na za Kaminuza (SNPD) mu bufatanye n’intumwa za rubanda zikorana n’iri huriro, ibikorwa by’ubukangurambaga mu buryo budasanzwe biteganyijwe kumara iminsi itatu binyujijwe mu imurikabikorwa, itangwa ry’inama n’ibindi.
Ku ikubitiro, iki gikorwa gifungurwa ku mugaragaro kuwa Gatanu muri Auditorium ya Kaminuza, ubutumwa busaba abakobwa kwirinda gusama inda zitateguwe ndetse no kwibutsa abasore ko bakwiye kujya batekereza ku buryo bwo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, hifashishijwe ubuhanzi, aho abari bitabiriye ibyo birori bataramiwe n’itorero ribyina imbyino gakondo Inyamibwa, n’abandi bahanzi barimo Tom Close na Kitoko.
Uretse kandi abahanzi b’indirimbo, abahanzi b’ikinamico bazwi cyane muri Kaminuza Stars du Theatre, bakinnye ikinamico yizwe ibitego igaragaza uko itwarwa ry’inda zitateguwe zigenda muri kaminuza, ahagaragajwe ko inshuro nyinshi abakobwa bakunda kuba ba Nyirakazihamagarira, aho gusama inda zitateguwe aribo biturukaho cyane kurenza uko byaterwa n’abahungu.
Depite Mporanyi Théobald yasobanuye ko uretse gusama izi inda, ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina idakingiye bitera indwara zitandukanye zirimo na SIDA, aho yagaragaje ko kugeza ubu ashingiye ku mibare y’ibarura riheruka gukorwa, umubare munini w’abarwaye SIDA ari abagore bagera ku mpuzandengo ya 3,6%.
Mporanyi yagaragaje ko uretse ubukangurambaga buri gukorwa muri Kaminuza, batirengagije umubare munini w’abana bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda n’ayisumbuye bagenda basama inda batateguwe, hakaba hari gutegurwa neza uko bafashwa kwirinda kugwa muri uyu mutego n’ingaruka zawo.