Post
Nta mavuta y’ingurube aba mu rusenda ‘Akabanga’
{” Sinigeze kandi sinzigera nshyira amavuta y’ingurube mu rusenda ‘Akabanga’”. Aya ni amagambo ya Sina Gerard benshi bita Nyirangarama, ufite uruganda rutunganya imbuto zigakorwamo byinshi birimo ibinyobwa n’ibiribwa. Aya magambo ni igisubizo ku kibazo yabajijwe na IGIHE.com, niba ibyakunze guhwihwiswa mu minsi ishize ko urusenda akora rwaba ruvangwamo amavuta y’ingurube.}
Ubwo mu myaka ibiri ishize hatangiye kuvugwa ko urusenda rukunzwe cyane ‘Akabanga’ rwaba rukorwa muri byinshi birimo n’amavuta y’ingurube, byatumye bamwe mu bakundaga kurukoresha cyane barugabanya, abandi bararuhagarika.
Ibi byagaragaye mu ngo z’Abasilamu n’Abadiventisiti, ndetse no mu maresitora amwe n’amwe bahitamo kuruhagarika ngo rutabateranya n’abakiliya, n’ubwo hari abatari bake bakomeje kurubaza.

Nabajije Sina Gerard niba ibi bitaramugabanyirije isoko, ati “Ntabwo isoko ryagabanutse kuko n’ubusanzwe rwasaga n’aho ari ruke ugereranyije n’abarukenera. Ntitwigeze tugabanya urugero n’igipimo cy’ubwinshi bw’urwo twakoraga, kandi no hanze rwakomeje koherezwayo no gukundwa cyane”.
Sina Gerard yakomeje agira ati “Birumvikana ariko ko n’ubwo nta gihombo nagize, abakunzi barwo barahombye kuko bagombye kurwigomwa bagendeye ku mabwire adafite gihamya. Urusenda rwanjye rwarapimwe, rupimwa n’inzobere zibisobanukiwe haba mu gihugu no mu mahanga ya kure, bemeza ko nta mavuta y’ingurube arurangwamo, kandi koko nta n’ayo nigeze nshyiramo, nta n’ibyo nteganya kuko ndukorera bose.”
{{Urusenda “Akabanga” rwakoze amateka}}
Namubajije niba hari icyakozwe ngo abagishidikanya bashire impungenge, ansubiza ko abazi gusoma barabyibonera kuko nyuma yo gupimwa no gusuzumwa bihagije mu bijyanye n’ubuziranenge, urusenda “Akabanga” rwakomeje gukora amateka aho rwagejejwe hose ku isi, kandi yemererwa n’inzego nkuru z’Abasilamu gushyiraho ikirango “Halal” bisobanuye icyemewe cyangwa se ikidahumanye. Iri jambo Halal ni imbusane (ikinyuranyo) y’ijambo Haram rivuga ikibujijwe cyangwa igihumanye.

Ku byerekeye aho gusenya ibicuruzwa bye byavuye, yagize ati “Sinahamya ko ababikoze bashakaga kunsebya cyangwa kungushamo, ahubwo habayeho kwibeshya no kugira impungenge batewe no kumva ko nsigaye norora ingurube. Ndazorora koko kandi nkabikora ku rwego rujyanye na tekinoloji y’ubworozi igezweho n’ushaka icyororo cyiza cyazo agisanga iwanjye.
Abumvise ko nzorora harimo na bamwe badashaka no kumva aho zivugwa, baketse ko iby’iwanjye byose byabaye ingurube, ariko nyamara nzi gutandukanya buri kintu n’ikindi, kandi buri cyose kigakorwa mu mwanya wacyo no mu buryo bwacyo. Niba umuntu ajya gusenga ubundi akajya kwiga, ubundi agacuruza akarenzaho agatembera kandi ari umwe, niko nanjye menya ko buri cyose mu bikorwa byanjye kitavangira ikindi”.

Sina Gerard na Entreprise ye “Nyirangarama” bamaze guhabwa ibikombe bisaga mirongo itatu haba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo. Uruganda rwe rukora urusenda, ibirungo, inzoga zisembuye zo mu bwoko bwa vino, umutobe w’imbuto zinyuranye, amandazi, imigati, keke n’ibisuguti.
Afite kandi na Resitora “Kimaranzara” iri ku muhanda ahitwa Nyirangarama, igoboka abagenzi bahanyura.