Post
Nta karengane kari mu itangwa ry’akazi muri Nyamagabe- Mugisha
{Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yabitangaje ubwo yasubizaga ibibazo by’abasomyi ba IGIHE.com, mu bibazo byari byabajijwe muri gahunda ya IGIHE.com yihaye yo kwegera abayobozi mu nzego zitandukanye, tukaba twari twagiranye ikiganiro kirambuye n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali ari kumwe n’abayobozi b’Uturere twose tugize iyo Ntara.}
Ibi ni bimwe mu bibazo n’ibisubizo byabajijwe Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert, akaba ari nawe wabisubije.
{{Ikibazo: }} Ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muri Centre ya Miko ndetse n’umuhanda Nyamagabe-Rurangazi-Nyanza bihagaze bite?
{{Igisubizo: }} Muri Nyamagabe gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi irakomeje haba ku baturage ndetse no muri centre z’ubucuruzi. Umuyoboro w’amashanyarazi Gasaka-Cyanika-Mbazi (aha niho hari centre ya Miko) isoko ryamaze gutangwa nta gihindutse amasezerano yazashyirwaho umukono hagati ya BES (Sosiyete yatsindiye isoko ) na EWSA tariki ya 6/2/2012 imirimo igahita itangira.
Naho ku muhanda hariho igice kimwe cyawo kuva Gasaka kugeza Mbazi kiri mu isoko ryatanzwe ry’umuhanda wa Gasaka-Musange, ba Rwiyemezamirimo basuye kuwa 17/01/2012, ku buryo mu kwa gatatu uyu mwaka ibijyanye n’isoko byaba birangiye imirimo igatangira mu kwa kane 2012.
{{Ikibazo: }} Ni iyihe mpamvu initiative nziza yo kororera mu bikumba igaragagara cyane mu Murenge wa Kibumbwe idakwirakwizwa no mu yindi mirenge igize akarere ka Nyamagabe?
{{Igisubizo}}: Nibyo koko mu Murenge wa Kibumbwe hagaragara ubudasa ku bijyanye no kororera mu bikumba. Icyo twavuga ni uko uyu murenge ariwo w’icyitegererezo, igikorwa cyarihuse, ariko no mu yindi mirenge ntibicaye birakomeza kandi hanakorwa ingendoshuri.
{{Ikibazo:}} Umuhanda wa Jenda-Musange uzatunganywa ryari?
{{Igisubizo}}: Icyo twavuga ni uko imihanda yose y’igitaka muri rusange yangiritse bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu mezi ashize, by’umwihariko umuhanda Gasaka-Kaduha-Musange, ndetse n’uduhanda duto tuwushamikiyeho.
Isoko ryo gukora uwo muhanda ryatanzwe na RTDA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibijyanye n’ingendo n’ubwikorezi kigengwa na MININFRA), ndetse na ba Rwiyemezamirimo basuye ahazakorerwa imirimo kuwa kabiri tariki ya 17/01/2011, ukazaturuka Gasaka kugera Musange.
Nta gihindutse uyu muhanda wazatangira gukorwa muri Mata 2012. Ahasigaye naho hari mu mihanda yihutirwa izakurikiraho, hagati aho hagasanwa amateme arimo nayo yangiritse.
{{Ikibazo: }} kuki muri Diyosezi ya Gikongoro nta Seminari ihari ?
{{Igisubizo:}} Iki gitekerezo ni cyiza tuzakiganiraho na Kiliziya Gatolika/ Diyosezi ya Gikongoro.
{{Ikibazo: }} Kaminuza yakorana na GS ACEPER?
{{Igisubizo:}} Ibiganiro byaratangiye n’abahagarariye ACEPER ndetse na Diyosezi ya Gikongoro kandi biratanga icyizere, mushonje muhishiwe.
{{Ikibazo:}} Abaturage bo mu Murenge wa Mugano/Sovu/Gakurwe batuye nabi (ahatari ibikorwa remezo).
{{Igisubizo:}} Ingo 20 zituye nabi zizatuzwa kuri site y’umudugudu wa Kigarama; ibibanza byarapimwe, kandi nabo barabimenyeshejwe ku buryo babiri muri bo bamaze no kwimuka. Dushimiye uwatanze iki gitekerezo.
{{Ikibazo:}} Muvuga iki ku karengane kavugwa mu itangwa ry’akazi muri Nyamagabe?
{{Igisubizo: }} Mu Karere ka Nyamagabe akazi gatangwa mu mucyo kandi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko. Hari uwaba atarishimiye uko akazi ku mwanya runaka katanzwe aratugana tukamwereka kopi yakoreyeho ikizamini cyanditse, ndetse na kaseti igaragaza amashusho n’amajwi byafashwe mu gihe cy’ikizamini cya interview. Atanyurwa akiyambaza Komisiyo y’Umurimo n’Abakozi ba Leta.
Ariko ubu icyizere ku rwego rukoresha akazi kirahari, ibyo bigaragazwa n’umubare munini cyane w’abakora hakajurira abatanarenga 10 ku gihumbi bakoze, ibizami bikorwa hari cameras rimwe na rimwe hari n’Abakozi ba Komosiyo y’Umurimo.
Ibijyanye n’imyanya y’akazi, amanota y’ibizamini, bitangazwa kuri website y’Akarere ariyo www.nyamagabe.gov.rw.
{{Ikibazo: }} Umuhanda muto kandi utameze neza mu Karere ka Nyamagabe, harakorwa iki ngo ujyane n’igihe?
{{Igisubizo: }} Umuhanda munini wa Kaburimbo Huye-Rusizi hari aho utameze neza kandi wangiritse, ahandi bigaragara ko ari muto, muri iki gihe ku bufatanye na MININFRA ubu hatanzwe isoko rya supervision, noneho hagakoreshwa uburyo bwa multi-year/ multi annuel bikazajya bikorwa mu buryo buhoraho hadategerejwe kongera gutanga isoko rindi ku buryo kompanyi yajya iwukurikirana mu gihe cyagera ku myaka n’itatu.
Ubu Horizon niyo iri gufasha mu gukora imirimo imwe n’imwe harimo no gusiba ibinogo mu muhanda mu gihe hategerejwe ko usanwa ku buryo burambye, ikasanakora kandi deviation y’umuhanda aho wangiritse hafi kimwe cya kabiri (½) mu bugari bw’umuhanda mu murenge wa Tare hafi ya Centre ya Gakoma.
Mu kubungabunga uyu muhanda ubu bigiye kujya bikorwa n’amakoperative y’abaturage aba mu Karere, turashimira cyane MININFRA ingamba yafatiye iyi mihanda minini.
Dushimiye abaduhaye ibitekerezo bose, tunashimira by’umwihariko (IGIHE.com). Ku buryo buhoraho, mwakomeza kuduha ibitekerezo kuri: www.nyamagabe.gov.rw; Facebook na Twitter.
{{Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe MUGISHA Philbert}}