Post
Norvège igiye gusubiza Abanyethiopia 400 iwabo
{Leta ya Norvège yagiranye amasezerano n’abayobozi ba Ethiopia, yo gucyura byibuze abimukira 400, ikabaha n’amafaranga.}
Uku gutahishwa kubushake, bikaba ari ubushake kugeza ku itariki ya 15 Werurwe 2012, ariko inzego z’umutekano za Norvège zikazifashisha imbaraga mukubacyura nyuma y’igihe ntarengwa.
Minisitiri Wungirije w’Ubutabera wa Norvège, Pal Lonseth yabwiye urubuga rwa Africa Review dukesha aya makuru, ko Ethiopia na Norvège bemeranyijwe kugusubiza iwabo abimukira b’Abanyethiopia bari muri Norvège muburyo butemewe n’amategeko.
Norvège izabafasha, ibaha buri wese ibihumbi 7,000 by’amadolari y’ Amerika, ni ukuvuga hafi 4,228,000 z’Amanyarwanda, yo kubafasha mu gutangira ubuzima bundi bushya bageze iwabo.
Nk’uko Guverinoma ya Norvège ibitangaza, ngo hazabanza gutangwa amadolari 2,500, ubwo ni miliyoni 1,5 mu Manyarwanda kuri buri wese bagihaguruka, asigaye akazatangwa bamaze kugera muri Ethiopia.
Abimukira b’Abanyethiopia nibo bambere bagiye gufashwa mugusubizwa aho bakomoka, iyi gahunda yo gusubiza abimukira, ikazabona gukurizaho n’abandi bakomoka mubindi bihugu bari muri Norvège muburyo butemewe.