Post
Nike Foundation irashimira Perezida Kagame
{Perezida Kagame yakiriye bamwe mu bayobozi ba Nike Foundation, aho Charlie Denson yatangaje ko yishimiye uko Perezida ateza imbere abana b’abakobwa.}
Uyu mushinga wa Nike Foundation wiswe 12+ ufasha abana b’abakobwa gukomeza amasomo yabo, aho umaze amezi arenga umunani utangije gahunda zawo mu Rwanda.
Charlie Denson yavuze ko mu mezi umunani bamaze bakorera mu Rwanda, bishimiye uburyo Perezida Kagame ashyiramo umuhate mu guharanira imibereho myiza y’umwana w’umukobwa.
Yagize ati: “Twabonye uyu mushinga warageze kuri byinshi, kuko twaganiriye na Perezida Kagame ko afite uruhare rugaragara kandi n’abana barabwishimiye kuko bumva ko bibafitiye akamaro mu buzima bwabo bwo mu gihe kizaza; ari na byo bihuza na gahunda ya Perezida”.
Denson yongeyeho ko iyi gahunda izakomeza gushimangirwa, kandi igamije kuzagera ku bana b’abakobwa bose bo mu Rwanda, bityo bumve ko bashoboye kandi bafite ubushobozi bwo kugira icyo bakora ku mpinduka n’iterambere z’umuryango Nyarwanda.
Minisitiri w’Ubuzima, Binagwaho Agnes yavuze ko iyi gahunda yaje ikenewe, kandi ifitiye akamaro gakomeye ku mibereho y’abana b’abakobwa.
Yagize ati: “Iyi gahunda ni ingenzi cyane kuko iha ubushobozi abana b’abakobwa bagakura bazi ko bafite ubushobozi mu gufata ibyemezo, nko muri gahunda yo kuringaniza imbyaro ndetse no mu iterambere ry’umuryango. Impamvu twahereye ku myaka 12 ni uko ari yo myaka umwana w’umukobwa aba koko atangiye gufunguka mu mutwe anatekereza kure”.
Umuryango Nike Foundation washinzwe mu mwaka w’i 2004 mu mujyi wa New York (USA), nyuma yo kubona ko hari abakobwa benshi bagaragaza ubuhanga ariko bakabura amahirwe yo gukomeza amashuri yabo.
{{Amwe mu mafoto}}




{{Photos:Urugwiro Village }}