Post
Ni abahe bahanzi 20 batowe muri PGGSS II?
{Nk’uko twabibamenyesheje, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2012, hatowe abahanzi 20 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda, akaba aribo bazahatana mu gice cya mbere cy’icyiciro cya kabiri cy’irushanwa Primus Guma Guma SuperStar.}
Uru rutonde rukaba rwaratowe n’abanyamakuru. Dore urutonde rw’abahanzi batowe uko ari 20, mu byiciro byabo:
{{Muri Afrobeat}}
Kamichi
Kitoko
Rafiki
Uncle Austin
{{Hip-Hop}}
Bull Dogg
Danny Nanone
Riderman
Jay Polly
{{RnB}}
Patrick Nyamitari
King James
Emmy
Mani Martin
{{Abakobwa bitwaye neza}}
Paccy
Miss Jojo
Young Grace
Knowless
{{Amatsinda}}
Dream Boyz
Just Family
Urban Boyz
The Brothers
[{{Reba amafoto yabo bose hano}}->http://igihe.com/spip.php?article20961&var_mode=recalcul]
Iri rushanwa PGGSS ribaye ku nshuro ya kabiri ritegurwa ku bufatanye bwa BRALIRWA na East African Promoters (EAP).
Nyuma yo gutorwa kw’aba bahanzi 20, abaturage bazihitiramo 10 ba mbere hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefoni (sms).
Abahanzi 10 bazaba batoranyijwe bazagaragara mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu harimo gukora umuganda, gusura imfubyi za Jenoside, gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (harimo urwa Ntarama), kurwanya nyakatsi n’ibindi, hakazabaho kuzenguruka igihugu hakorwa ibitaramo bizabera mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Tariki 28 Nyakanga 2012 hazamenyekana uwatsindiye irushanwa kuri Stade Amahoro, habe n’igitaramo kizagaragaramo umuhanzi ukomeye mu rwego rw’isi.