Post
N’ubwo imyaka ye yiyongera, umubiri wo ntukura
{Mu gihugu cya Irlande, Kate Quinn ni umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko ufite umubiri nk’uw’umwana w’imyaka 12.}
Kate yavutse arwaye indwara ituma umuntu adakura neza ku buryo atagera mu bugimbi, ntajye mu mihango nk’abandi bakobwa, ntamere amabere ndetse n’urutirigongo rwe ntabwo rukomeye nk’urw’abo bangana ahubwo ni nk’urw’abana bato.
Nk’uko urubuga rwa internet 7sur7 rubitangaza, Kate yacitse intege; arifuza kuzabona umuntu bakundana ariko asanga bitazoroha kuko agaragara nk’umwana, bigatuma ahora asenga Imana ngo izamufashe abaganga babone uburyo bwo kumuvura.
Uko iminsi yiyongera niko agahinda gakomeza kwiyongera kuko hagati y’imyaka 12 na 14, yumvaga ashobora kuzakira ariko ubu icyizere kigenda kiyoyoka.
Ikibabaje muri byose ni uko ubwo burwayi bushobora kumutera kugagara ntiyinyeganyeze (paralyse) ndetse akagira n’ikibazo mu bwonko.