Post
Mulama Patrice yasimbuwe ku buyobozi bw’inama Nkuru y’Itangazamakuru
{Kuri uyu wambere Tariki ya 9 Mutarama 2012, uwari umunyamabanga w’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda Patrice Mulama yasimbuwe ku mirimo ye y’ubunyamabanga Nshingwabikorwa mu nama nkuru y’itangazamkuru mu Rwanda (Media High Council).}
Kuri uyu mwanya yasimbuwe by’agateganyo na Mugisha Emmanuel wari usanzwe akorera inama nkuru y’itangazamakuru, aho yari umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe iby’iterambere ry’itangazamakuru ndetse n’ubunyamwuga mw’itangazamakuru (Media development and professionalism).
Uyu mwanya Mulama Patrice ucyuye igihe yari yawushyizweho mu mwaka 2000, akaba avuyeho hari byinshi inama nkuru y’itangazamakuru yagezeho, haba mu rwego rw’ibyo yagiye ikorera abanyamakuru n’ibigo by’itangazamakuru urwego yari ayoboye rushinzwe, ariko na none nk’uko nta byera ngo de, hakaba na bimwe bitagezweho mu kuvuganira abanyamakuru.
{{Impamvu y’iyegura/iyeguzwa rya Mulama ntiyashyizwe ahagaragara}}
Gusimburwa kwa Mulama ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (ari nawo mwanya ufatwa nk’ubuyobozi bw’uru rwego) kwabayeho mu buryo bwihuse, ndetse n’ihererekanyabubasha ribaho mu muhezo, mu nteko y’inama y’ubutegetsi y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru. Nta kigeze gitangazwa niba habayeho kwegura cyangwa kweguzwa.
Ubwo twavuganaga na Arthur Assimwe, Umuyobozi w’inama y’ubutegesti y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, mu magambo magufi yadusubije agira ati “Mulama yari umuyobozi w’urwego rwa Leta, kandi nk’uko mubizi biri mu bubasha bwa Guverinoma gushyiraho abayobozi, kubahindura no kubimura cyangwa se kugira uwo yirukana igihe bibaye ngombwa. Ni muri urwo rwego Guverinoma yagize ibyo ihindura mu nama Nkuru y’itangazamakuru – MHC. Mulama yahawe ikiruhuko kigufi, hashyirwaho Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya. Byose byakozwe hagamijwe kongerera ingufu uru rwego ngo rurusheho kuzuza inshingano zarwo”

{{Ni ibiki byagezweho n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ku buyobozi bwa Mulama}}
Ku buyobozi bwa Mulama Patrice habayeho ukwiyongera kw’ibitangazamakuru, kuri ubu u Rwanda rufite ibitangazamakuru byinshi birimo Radio 26, ibinyamakuru byandikwa 32, Televiziyo imwe rudori n’amashuri 3 y’itangazamakuru, hakiyongeraho n’ibitangazamakuru biboneka ku mirongo ya internet inama nkuru y’itangazamakuru itazi umubare wabyo, dore ko nta n’itegeko igira ibigenga.
Inama nkuru y’itangazamakuru nanone ikaba yakoze urutonde rukubiyemo amazina 51 y’ abanyamakuru bishwe muri jenoside n’amazina 13 y’ibitangazamakuru bakoreraga. Uru rutonde yarukoze rukiurikira urari rwarakozwe n’ Umuryango w’ Abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Sans Frontières) mu mwaka w’ 1995. Habayeho kandi ifungwa n’ihagarikwa ry’ibinyamakuru rya hato na hato.

Ku bindi byagaragaye mugihe cy’ubuyobozi bw’uyu mugabo Mulama Patrice, inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda itumvikanaga n’imiryango iharanira uburenganzirabw’abanyamakuru. Leta y’u Rwanda yashyizwe ku rutonde rw’ibihugu bibangamira uburenganzira n’ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse rukanatungwa agatoki n’imiryango Mpuzamahanga nka Human Right Watch, Reporter Sans Frontières, Committee to protect Journalists n’iyindi ko rwaba runiga itangazamakuru.
Ikindi cyavuzwe cyane mu itangazamakuru ku gihe cya Mulama Patrice ni ukutaguma hamwe kw’abanyamakuru n’abaribamo bagasan’abitambukira, ku mpamvu z’umushahara w’intica ntikize benshi bahabwa, kandi ibigo hafi ya byose by’itangazamakuru mu Rwanda bikaba bitagira amasezerano yanditse bikorana n’abanyamakuru babyo.
{{Abanyamakuru bakoranye nawe bamuvugaho iki?}}
Ku byifuzo bya bamwe mu bo twavuganye batashatse gutangaza amazina, twahisemo yose kuyihorera. Ibitekerezo byabo biteye bitya:
– Mulama yari umukozi utajenjetse kandi utangiza igihe. Ndamushima ni umuntu w’umugabo.
– Mulama yari ashoboye rwose, kuko imyaka irenga icumi amaze muri uru rugamba yashoborwa na bake.
– Patrice ntacyo yakoze, n’uzamusimbura ntacyo azakora, …
– Yego ntacyo yari atwaye, ariko yarakabije gutindaho. Ese abayobozi ba ruriya rwego nta manda bagira?
– Icyo muziho ni umuntu uri “discret” cyane, ntushobora kumenya ibyo atekereza. Mushobora kuganira museka mwahuriye mu nama, wataha ukumva itangazo kuri Radio ngo ikinyamakuru cyawe yagihagaritse cyangwa se ngo uzajye kwisobanura.
– Nta ribi rya Mulama, gusa urwego yayoboraga nirwo rudasobanutse
– Ahubwo se, ninde uzashobora ibyo yakoraga, kumva abanyamakuru igice, ikindi gice kinini akumva Leta?
– Mulama namukundiraga ko n’iyo yafataga ibyemezo biremereye ntiyakugaragarizaga umutima mubi cyangwa ubukana nk’ubwa ba bandi …

Mulama Patrice ucyuye igihe azwiho gucisha make, ariko akamenya no gufata ibyemezo bikaze. Imyaka cumi n’umwe amaze kuri uyu mwanya yabaye igihe gikomeye u Rwanda rwanyuzemo mu bwiyubake bw’itangazamakuru, si ubonetse wese wari kumara kuri uyu mwanya iyi myaka yose.
{{NTWALI John Williams}}