Post
Muhanga : Bahuje Umunsi w’Intwari n’uw’umukozi uhiga abandi
{Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya mbere Gashyantare, mu Karere ka Muhanga babijyanishije n’umuco mwiza w’ubutwari mu kazi, no kwakira abantu neza.}
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo benshi mu bayobozi bakorera mu Karere ka Muhanga bakorewe isuzumabikorwa ry’imirimo yabo ya buri munsi, aho muri buri rwego rukorera mu Karere, mu mirenge no mu tugari hakorewe iryo suzuma maze hagatoranywamo uhiga abandi mu mirimo itandukanye.
Aganira na IGIHE.com nk’umwe mu bari bahagarariye akanama nkemurampaka Mukankusi Liberatha yavuze ko iki gikorwa bahisemo kuba kugihuza n’uyu munsi kugirango buri muntu yihe akanya ko gusubiza amaso inyuma, bigatera abandi ubushake n’imbaraga zo kwita ku kazi.
Mukankusi yadutangaje ko bi bikorwa mu mucyo bitewe n’ibyo bashingiraho, nko gukora raporo z’akazi ku gihe, kugira isuku mu biro, ubwitange mu kazi, imibanire n’abandi, kwiyoroshya mu kazi no kwitabira akazi.
Ibi kandi byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku wavuze ko uyu munsi w’Umuhizi ari umwihariko w’Akarere mu Murenge wa Cyeza aho watsinze ku rwego rw’igihugu ukajya mu ipiganwa na gahunda ya leta y’ubudehe, bityo ukaba ugishyigikirwa kuko wegukanye umwanya wa gatatu ku rwego rw’Isi.
Gatwaza Patrick nk’umwe muri 16 bahembwe. Avuga ko yishimira ibyo akora bihesha agaciro we n’abo abikorera nk’ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere bihamya ko iyi miyoborere igerwaho, ndetse izashimangirwa na buri wese mu ngiro ivuye mu mvugo nyayo y’abayobozi beza.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari mu bitwenge byinshi ati: “Ibi ni icyitegererezo ku Ntara yacu, ku baturage bacu ndetse no ku kazi dukora, mbashimiye iki gikorwa. Nanjye mbagize abahizi”.
Ibi kandi Munyantwari yemeza ko bizatanga isura nshya ivanaho genda uzaze ejo, cyangwa ndaboneka ikigoroba bivugwa nk’imvugo itesha agaciro isura y’imiyoborere myiza.
Guverineri Munyantwari yasabye ko buri wese ku rwego rwe yakomeza kuzirikana insanganyamatsiko y’Umunsi w’Intwari, bashyira imbere ubutwari hitabwa ku burenganzira bw’umwana barwanya ihohoterwa rikorerwa abana kuko nabo bazabishimirwa mu ruhame.
Buri tariki ya 1 Gashyantare , Abanyarwanda bazirikana intwari z’igihugu. Ni umunsi basubiza amaso inyuma bibuka indangagaciro zaranze abakurambere bitangiye Igihugu.
{{Amwe mu mafoto:}}




{{Photos:Mwizerwa G.}}