Post
Mu Rwanda hatangiye igeragezwa ry’urukingo rwa SIDA
{Muri uku kwezi kwa Mbere, mu Rwanda hatangiye igeragezwa ry’ubushakashatsi ku rukingo rwa SIDA. Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho avuga ari byiza kuko igihugu kizahakura inyungu nyinshi harimo no gutanga umusanzu mu guhashya iki cyorezo ku isi.}
Inkingo za SIDA ziri kugeragerezwa mu Rwanda ziri ukubiri, harimo urwitwa HIV MAG-IL12 n’urwitwa Ad35-GRIN-ENV.
Mu cyiciro cya mbere cy’ubu bushakashatsi, abashakashatsi babuyoboye bazabukorera ku bantu 25 badafite ubwandu kugirango harebwe niba uru rukingo rukora nk’uko byitezwe.
Izi nkingo zombi zikomeje gukorerwaho icukumbura kuko mu buryo bw’ibanze harebwe ubushobozi bwazo, bikaba nta mbogamizi zabayeho zadindiza ubu bushakashatsi.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnès Binagwaho yagiranye na IGIHE.com binyuze ku rubuga rwa Twitter yavuze ko iri gerageza ryatangiye kandi hari benshi baryitabiriye, ati: “Yego, ubu igerageza ryaratangiye kandi benshi bemeye kurigiramo uruhare. Ubu bushakashatsi buterwa inkunga na International AIDS Vaccine Initiative, bugashyirwa mu bikorwa n’umushinga wa San Francisco (PSF).”
Binagwaho yongeyeho ko buri wese ku isi agomba gutanga umusanzu we ku rwego arimo mu guhashya iki cyorezo cya SIDA.
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko mu nyungu u Rwanda ruzakuramo harimo kuba inkunga ibonetse yakohererezwa igihugu ngo ubushakashatsi bukomeze. Ariko yanavuze ko u Rwanda rukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu kunoza umusanzu igihugu gitanga mu ruhando mpuzamahanga mu kurwanya SIDA.
Ibindi bihugu bikorerwamo ubu bushakashatsi ni Kenya na Uganda, aho muri buri kimwe muri ibi bihugu izi nkingo zizageragerezwa ku bantu 25, wongeyeho n’abo mu Rwanda bose bakaba bagera kuri 75.
Mu byagezweho harimo ko muri Nzeli 2009, hasohowe ubushakashatsi bw’uko hakorwa uburyo uturemangingo turi mu mubiri tutakomeza gukwirakwizamo ubwandu bwa SIDA; ubwo buryo bwiswe PG9 na PG16.