Post
MONUSCO irashinja FDLR ubwicanyi bw’i Shabunda
{Intumwa za loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(MONUSCO) zirashinja umutwe wa FDLR, ubwicanyi bwabereye mu karere ka Shabunda.}
Ubwo bwicanyi bumaze igihe bubera mu duce dutandukanye two mu karere ka Shambunda muri Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Kongo, bumaze guhitana abantu benshi.
Mu makuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abashinwa (Xinhua), bivuga ko MONUSCO, guhera tariki ya 1 kugeza kuya 4 Mutarama yabonye amakuru avuga ko abaturage bagera kuri 45 bishwe naho 50 bagakomereka kubera ibitero bibiri bya FDLR yagabye muri ako gace.
Ku itariki ya 5 nibwo MONUSCO, ifatanyije n’umuryango wita ku kiremwamuntu yatangiye gukura abantu muri ako gace hakoreshejwe indege, inkomere 13 zakomeretse bikomeye zajyamywe mu bitaro bikuru by’i Bukavu, naho abandi 6 bavanyweyo kuya 8 Mutarama nabo bajyanwa kwa muganga.
Kuri ubu MONUSCO, ikaba igenzura umutekano muri ako gace ikoresheje indege, ndetse n’amarondo akaba yashyizwemo imbaraga ifatanyije n’abasirikari ba Kongo(FADC).
MONUSCO ivuga ko n’ubwo ako karere kagoye kukageramo kandi gasa n’akitaruye ariko ko izakomeza kugenzura umutekano. Gukura, abantu muri ako gace ngo bizakomeza igihe cyose bizaba ngombwa nkuko bitangazwa n’umuvugizi wayo.