Post
Minisitiri yanze kwegura n’ubwo yanyereje miliyari 90 z’Amashilingi
{Minisitiri wo mu gihugu cya Uganda ushinzwe ubukerarugendo yatangaje ko adashobora kwegura n’ubwo bamukekaho kugira uruhare mu inyerezwa rya miliyari 90 z’amashilingi ya Uganda.}
Uyu Minisitiri witwa Prof. Ephraim Kamuntu ashinjwa kugira uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga yari yaratanzwe na banki y’isi hagamijwe gufata neza no kubungabunga pariki zo mu gihugu cya Uganda bisabwe na Minisitiri Kamuntu ari kumwe n’umuyobozi w’ikigo cya Uganda ushinzwe ibijyanye n’amashyamba n’inyamaswa UWA (Uganda Wildlife Autority) bikaza kurangira biteje igihombo Guverinoma y’iki gihugu.
Minisitiri Kamuntu yatangaje ko muri iki cyumweru yabonye icyegeranyo cy’umugenzuzi w’imari Prof. George Kanyeihamba kimushinja kugira uruhare mu inyerezwa ry’aya mafaranga bityo iki akaba ari icyaha gikomeye mu micungire y’umutungo w’igihugu.
Aganira n’itangazamakuru i Kampala ku munsi wo kuwa Kane tariki 12 Mutarama 2012 yatangaje ko adashobora kwegura bitewe n’icyegeranyo kimushinja kugira uruhare mu inyerezwa ry’imari ya Leta, yakomeje avuga ko iki cyegeranyo kibogamye kuko atigeze habwa umwanya wo kwisobanura no kugira icyo avuga kubyo bamushinja bityo iki cyegeranyo kidakwiye kwemerwa kuko nta zina ryanjye rigaraga ku rutonde rw’abagize icyo bakivugaho.
Minisitiri Kamuntu wigeze kuyobora Minisiteri y’igenamigambi mu ubukungu, aganira n’itangazamakuru yisobanuye avuga ko nk’umuntu wigeze kuyobora igenamigambi bidashoboka ko yasubira inyuma akaba ariwe urisenya bityo abona adashobora kwegura hagendewe ku cyegeranyo avuga ko kibogamye.