Post
MINAGRI ntivuga rumwe n’abahinzi b’ibishyimbo muri Kirehe
{Bamwe mubahinzi b’ibishyimbo n’ibigori bo mu Karere ka Kirehe bahurira imyaka mubitaka bavuga ko babuze shitingi zoguhuriraho, Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yo ikaba ivuga ko bazihawe ahubwo bakazigurisha.}
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE.com yari mu Karere ka Kirehe mu murenge wa Mpanga yasanze abaturage baho bahurira ibishyimbo hasi mubitaka, maze ababaza impamvu babikora gutyo kandi MINAGRI ngo ibaha amashitingi yo guhuriraho, batangazako ntazo bigeze babona, ahubwo ko babijeje kuzazibaha none amaso akaba yaraheze mu kirere.
Nzabarinda Anastase atuye mu Murenge wa Mpanga, Akagali ka Mpanga, avuga ko kuba bahurira imyaka mubitaka biterwa n’uko babuze shitingi zo guhuriraho kandi MINAGRI yarabemereye kuzibaha.
Abajijwe niba batazigurira aho guhurira mubitaka aho usanga harimo amabuye n’indi myanda, Nzabarinda yasubije ko batabona amafaranga yo kuzigurira gusa ngo bagerageza gukuramo amabuye n’indi myanda. N’ubwo bahurira ibishyimbo mubitaka bagerekaho no kubihurira mu muhanda rwagati.
Nsengiyumva François ashinzwe umusaruro no guhunika muri MINAGRI, avuga ko kuba bariya baturage bo mu Karere ka Kirehe bahurira mubitaka ari amakosa kuko babahaye shitingi zigera ku bihumbi 3,000 kugirango be guhurira mubitaka kuko umusaruro udatunganyijwe neza urimo amabuye n’indi myanda biwutesha agaciro ku isoko.
Akomeza avuga ko usibye kubaha shitingi zo guhuriraho imyaka kugirango umusaruro urusheho gutunganywa neza, ngo bashyiriweho ubwanikiro 10 muri buri murenge ndetse n’ibigega byo kubika imyaka.
Nsengiyumva aragira ati:” Tubaha shitingi ahubwo bakazinywera inzagwa, izindi bakazigurisha.” Avuga ko hakiri abaturage bagifite imyumvire mibi bisaba kubahozaho ijisho kandi ngo abagerageza kubitunganya uko bikwiye ni abahinga ibigori n’umuceri.
AKarere ka Kirehe kari mu turere twambere duturukamo umusaruro mwinshi wo mu Gihugu aho kumwaka basarura toni z’ibigori ibihumbi 52. Naho ibishyimbo bagasarura toni ibihumbi7,500 ku mwaka.
{{Amwe mu mafoto y’amahinzi b’ibishyimbo}}




{{Foto: Nkurunziza}}