Post
Messi yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya gatatu
{Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2012 i Zurich mu Busuwisi habereye imihango yo gutanga igihembo cy’ umukinnyi witwaye neza muri ruhago mu mwaka wa 2011, bidatunguranye umunya Argentine Lionel Messi niwe wongeye kuyegukana ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.}
Tariki ya 5 Ukuboza 2011 nibwo akanama gashizwe gutegura ibyo gutanga iki gihembo kashyize ahagaragara abakinnyi batatu bagombaga kuvamo umwe wegukana icyo gihembo,Cristiano Ronaldo ukinira Real Madrid n’ ikipe y’ igihugu ya Portugal, Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelone n’ikipe y’igihugu ya Argentine na Xavi ukinira ikipe ya FC Barcelone n’ikipe y’ igihugu ya Espagne.
Ku majwi 47,88%, abatoye bemeje ko rutahizamu wa FC Barcelone yo muri Espagne Lionel Messi ariwe ukwiye igihembo cy’ umukinnyi witwaye neza mu mwaka wa 2011 nyuma yo gukina imikino 70 agatsindamo ibitego 59 akanatanga imipira 37 yavuyemo ibitego, bikaba byarafashije ikipe ye kwegukana Igikombe cy’ Isi cy’ama clubs (Mondial des Clubs), igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’ i Burayi (Supercoupe d’Europe) , igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’ i Burayi (Ligue des Champions), igikombe kiruta ibindi mu gihugu cya Espagne (Supercoupe d’Espagne) n’ igikombe cya shampiyona ya Espagne (Liga).
Lionel Messi w’ imyaka 24 y’amavuko abaye umukinnyi wa 4 wegukanye iki gihembo inshuro eshatu nyuma ya Michel Platini, Johan Cruyff na Marco van Basten bose bahagaritse gukina ruhago.
Abenshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mpuzamahanga bemeza ko uyu musore ashobora kuzarenza ibyo abamubanjirije bagezeho. Pélé abenshi bafata nk’umwami wa ruhago ubwo yamuherezaga iki gihembo ku nshuro ya mbere (2009) yagize ati ” Mfite ubwoba ko Messi atazarekura iki gihembo !”
Nyuma yo gushyikirizwa igihembo n’icyamamare Ronaldo Luis Nazário de Lima, Messi yatangaje ko yishimiye iki gihembo ko ariko icyangombwa aribyo bageraho nk’ ikipe muri rusange, Messi ati ” Ndishimye kuba mpawe iki gihembo, ndashimira cyane abakinnyi dukinana yaba muri Barca ndetse n’ikipe y’ igihugu ya Argentine kuko aribo batuma ngera ku byo nahembewe, tutari kumwe ntacyo nageraho ariko iby’ingenzi ni ibihembo twegukana nk’ ikipe muri rusange.”
{{Uko abakinnyi 5 bakurikiranye mu matora}}
1. Messi : 47,88%
2. Cristiano Ronaldo: 21,60%
3. Xavi : 9,23 %
4. Iniesta : 6,01%
5. Rooney : 2,31%
{{Hatanzwe n’ibindi ibihembo bitandukanye}}
– Umukinnyi witwaye neza mu mwaka wa 2011: mu bagabo hahembwe Lionel Messi, mu bagore hahembwa Umuyapanikazi Homare Sawa.
-Igihembo gitangwa na perezida wa FIFA cyahawe umutoza w’ ikipe ya Manchester United Sir Alex Ferguson.
-Umutoza w’ umwaka wa 2011: mu bagabo hahembwe Pep Guardiola w’ ikipe ya FC Barcelone, mu bagore hahembwa Norio Sasaki, umutoza w’ ikipe y’ igihugu y’ u Buyapani.
– Igihembo cya fair-play cyahawe ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru mu Buyapani.
– Igihembo gihabwa umukinnyi watsinze igitego cyiza bita Puskas cyahawe umunya Brésil Neymar.
-Hatowe abakinnyi 11 bakora ikipe y’ umwaka wa 2011 : Casillas, Alves, Pique, Ramos, Vidic, Xabi Alonso, Xavi, Iniesta, Ronaldo, Rooney na Messi.