Post
Lionel Messi yashyizwe ku gifuniko cya Time Magazine
{Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Time Magazine cyahisemo gushyira ifoto ya Leo Messi ku gifuniko cya nimero yacyo y’ukwezi kwa Gashyantare.
}
Iki kinyamakuru cyubatse izina ku isi, cyahisemo gushyira ku gifuniko isura y’uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine ukinira ikipe ya FC Barcelona, bikaba ari ku nshuro ya mbere bahitamo gushyiraho isura y’umukinnyi w’umupira w’amaguru ari wenyine.
Ubusanzwe Time Magazine igira amashusho ane atandukanye ishyira ku bifuniko, imwe igenewe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, indi ya Asia, indi y’u Burayi n’indi ya Pasikifa y’amajyepfo. Messi akazagaragara ku bifuniko bitatu uretse icya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ibi bibaye nyuma yaho Lionel Messi abaye umukinnyi wa mbere ku isi guhabwa inshuro eshatu yikurikiranya igihembo gitangwa na FIFA ku mukinnyi witwaye neza mu mwaka. Iyi nimero ya Time Magazine ikaba izagera ku isoko ku ya 29 Mutarama ifite umutwe ugira uti “King Leo” bisabanuye ngo “Umwami Leo”.
Umwanditsi w’iyi nkuru aba agira ati: “Lionel Messi niwe mukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuhanga kurusha abandi, binashoboka ko ari uw’ibihe byose, kuki abaturage b’iwabo batamukunda?”
Si ubwa mbere umuntu umenyerewe muri siporo ajya ku gifuniko cy’iki kinyamakuru kuko ibihangange mu yindi mikino nka Tiger Woods uzwi muri golf, Muhammad Ali uzwi muri boxe, Michael Jordan uzwi muri basketball na Bjön Borg uzwi mu mukino wa tennis bigeze kugaragara ku bifuniko byacyo.
