Post
Leon Mugesera yatangiye gushaka uzamwunganira mu rubanza
{Mu gihe benshi mu Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga bategereje itariki y’itangira ry’urubanza rwa Léon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha byo gushishikariza abantu kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uwo mugabo yatangiye gushaka umunyamategeko uzamwunganira muri urwo rubanza rugomba gutangira mu minsi ya vuba.}
Ubwo Umushinjacyaha wa Repubulika, Martin Ngoga yaganiraga na Agence Hirondelle, yavuze ko kuri ubu dosiye ya Mugesera yoherejwe muri parike, ikaba igomba no koherezwa ku rukiko bitarenze kuwa Gatatu utaha.
Ngoga ati: “ kuri ubu Mugesera yasabye ko atakomeza guhatwa ibibazo atari kumwe n’umwunganira mu mategeko ushobora kuzaturuka mu gihugu cya Canada cyangwa uwo mu Rwanda watoranyijwe n’umuryango we”.
Ikindi ni uko Mugesera yemerewe kuvugana kuri telefone n’umuryango we uri muri Canada n’abasanzwe ari abunganizi be, hakaba hari icyizere ko uwo mwunganizi azaboneka bidatinze kugira ngo urubanza rutangire mu mizi.
{{Icyo abaturage basaba ku rubanza rwa Léon Mugesera}}
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Izuba Rirashe ubwo cyasuraga abaturage batuye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya, ku wa 25 Mutarama 2012, bagaragaje icyifuzo cy’uko Mugesera yaburanishirizwa muri uwo Murenge nk’ahantu icyaha cyabereye ubwo yakoreshaga inama y’abarwanashyaka ba MRND bo mu makomini 7 agasaba abahutu kwica abatutsi kuko icyo gihe bafatwaga nk’abanzi bakomeye, hari kuwa Kuwa 22 Ugushyingo 1992.
Abaturage bo mu Karere ka Ngororero, by’umwihariko abo mu Murenge wa Kabaya, bishimiye kuzanwa mu Rwanda kwa Léon Mugesera bafata nk’uwababeshye bakishora mu bwicanyi, dore ko nk’uwumviye Mugesera maze akica abantu batagira ingano, akaza kwemera icyaha agasaba imbabazi, Omar Hassan, yagize ati :“Mugesera ndamuzi kuko yari Umuyobozi wacu muri MRND. Amagambo yavuze narayumvise kuko nari mpari kandi kuko twari abarwanashyaka b’ishyaka rye, twumvaga tugomba kuyubahiriza, ntabwo twahise dutangira kwica icyo gihe, ariko twageze aho twica abantu ino aha n’abandi bica ahandi kuko ijambo n’ubundi rirarekwa ariko ntirihera. Gusa yaraduhemukiye. Yari akwiye kuzanwa hano tukamunenga ku mugaragaro.”
Undi muturage wahoze ari umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze (abitwaga abaselire) ati “birashimishije kubona agarutse, kuko n’abana bato babone Mugesera n’inyigisho ze, ahasigaye ubucamanza buzamugenere urumukwiye”.
Ubwo yagezwaga ku kibuga cy’indege, hari abavuze ko kuba ahageze ubwabyo ari ubutabera ku bo yahemukiye, ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya, Uwihoreye Patrick, we yasabye ko icyaba cyiza kurushaho ari uko urukiko ruzaburanisha Mugesera rushyirwa aho yavugiye ijambo.
Yagize ati, “aha inama yabereye hari hateraniye amakomini 6, abaturage bitabiriye inama ya Mugesera bariho ubu ni nka 86%, ni byiza ko uburozi yabashyizemo areba ingaruka zabwo ariko n’abaturage bakamenya kurushaho ko ibyo Mugesera yakoze ari amahano”.
Tubibutse ko tariki ya 23 Mutarama 2012, Urukiko Rukuru rwa Canada rwafashe umwanzuro wo kohereza uyu mugabo w’imyaka 59 y’amavuko mu Rwanda, aho akekwaho kuba yarakoreye ibyaha byo gushishikariza Abahutu b’intagondwa kwica Abatutsi. Yagejejwe mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 24 Mutarama 2012 ku isaha ya saa tanu n’igice z’ijoro, nyuma yo kuva muri Canada aho yaje azanywe n’indege yihariye (privet jet).