Post
Kwihangira imirimo bikwiye kwigishwa abanyeshuri-Guverineri Kabahizi
{Muri gahunda yo ikomeje hirya no himo mu gihugu Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangije ku mugaragaro igikorwa cya Hanga umurimo mu Ntara y’Iburengerazuba. }
Iyi gahunda ikaba igamije gushishikariza Abanyarwanda kwihangira imirimo mishya itari ubuhinzi n’ubworozi irimo udushya kandi bigaragara ko izatanga akazi kuri benshi bityo iterambere rikagera kuri bose n’Igihugu kikabyungukiramo.
Abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bari kumwe n’ab’Intara y’Iburasirazuba basuye bamwe mu baturage bafashe iya mbere kwihangira imirimo ubu ikaba imaze kubateza imbere.
Ku ikubitiro hasuwe, Bwana NSHIMYIMANA Francois ukorera i Rubengera agakora ibisuguti (biscuits) mu ifu y’ibigori ndetse n’ibitoki akanagira undi mwuga wo gukora senyenge bakoresha bubaka amazu.
Uyu mugabo ugaragara ko akiri muto yavuze ko yatangije amafaranga agera 50 000 frw gusa ngo ariko ubu abasha kwinjiza ibihumbi magana ane ku kwezi.
Undi wasuwe ni Madamu Mushimiyimana Alice wahoze ari umwarimukazi akaza kugira igitekerezo gutangiza uruganda rusya ibigori agatangirira ku nguzanyo ya miliyoni imwe n’igice ubu akaba afite uruganda rukora ifu nziza y’ibigori.
Uyu mugore avuga ko afite imitungo igera kuri miliyoni 20 ndetse akaba yinjiza inyungu ingana n’amafaranga ibihumbi 600 ku kwezi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Emmanuel Hategeka yavuze ko Leta y’u Rwanda yifuza ko mu mwaka w’2017 haba hari imirimo mishya itari ubuhinzi n’ubworozi igera kuri 1,400,000 mu gihe kuri ubu yageraga kuri 400 000 gusa.
Ku kibazo cy’uko ubuhinzi b’ubworozi byaba byirengagizwa muri gahunda ya HANGA UMURIMO, Emmanuel HATEGEKA yavuze ko ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza gutezwa imbere gusa ko kubera ko iyo myuga ikorerwa ku butaka butiyongera nyamara abaturage biyongera byabaye ngombwa ko hatekererezwa indi myuga ya servisi zidasaba ubutaka ko ariko kunoza ibibikomokaho byo byemewe muri HANGA UMURIMO.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba KABAHIZI Celestin we yavuze ko imyunvire y’abantu igomba guhinduka bakumva ko batagomba gutega amaramuko ku bo basaba akazi ahubwo bakihangira imirimo kuko aribwo baziteza imbere ku buryo bugaragara.
Kuri iyi ngingo yasabye abarezi ko isomo ryo kwihangira umurimo ryashyirwa mu yandi yigishwa kdi abayobozi batandakunye ndetse n’itangazamakuru bakaba aba mbere mu gushishikariza Abanyarwanda kwihangira imirimo.
{{Inkuru dukesha Robert Bimenyimana }}