Post
Kuri uyu wa kabiri, Guverinoma y’u Rwanda iramurikira Abanyarwanda ibyo ikora
{Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2012 ni umunsi ngarukakwezi wateguwe na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo gusobanurira Abanyarwanda ibyo ibakorera.}
Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Gutanga serivisi nziza ni ishingiro ry’amajyambere:.
Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi akaba azatanga ikiganiro ari kumwe na bamwe mu bagize Guverinoma, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’Abayobozi b’uturere tuwugize, Umushinjacyaha Mukuru Mukuru n’abandi.
Habumuremyi akaba azatangaza ibyo Guverinoma yagezeho muri uku kwezi cyane cyane mu byerekeranye n’Ubukungu bw’Igihugu butajegajega; Ishyirwa mu bikorwa ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12; Kurwanya imirire mibi mu bana; Imitangire ya serivisi; Ubutabera mpuzamahanga mu kurwanya Genoside yakorewe Abatutsi; Ibyagezweho mu kwezi kw’Imiyoborere myiza ndetse no Kuvanaho ubuhunzi ku Banyarwanda.
Icyo kiganiro gitumiwemo buri wese ubyifuza kizanyura kuri Radio na Televisiyo by’u Rwanda kikaba kigenewe buri wese. Hazatangwa umwanya wo gutanga ibitekerezo binyujijwe mu butumwa bugufi cyangwa guhamagara ku mirongo itishyurwa.
Uyu munsi ngarukakwezi ibikorwa biwuteganyijwemo bizabera Kacyiru kuri Telecom House guhera saa mbili kugeza saa sita z’amanywa.