Post
Kunywa imiti y’ ikirenga byaba ariyo ntandaro y’uburwayi bwa Mugesera
{Mu gihe byari bitegenyijweko Léon Mugesera agezwa mu Rwanda kuri uyu wakane, bikaza gusubikwa kubera uburwayi ubu biravugwako ubwo burwayi bwatewe n’uko yanyweye imiti y’ikirenga.}
Amakuru dukesha urubuga rwa internet fr.canoe.ca rwo muri Canada aravuga ko imvano y’ubu burwayi butunguranye, ari nyiri ubwite wabwikururiye ubwo yanywaga imiti myinshi cyane kandi atarwaye, bikaba byarafashwe nk’amayeri yo kugira ngo atoherezwa mu Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu ubwo umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Canada yari amaze kwemeza ko azanwa mu Rwanda kuwa kane, Mugesera yahise afatwa n’uburwayi butunguranye ndetse yoherezwa mu bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Laval (CHUL) igitaraganya.
Abo mu muryango we n’inkoramutize za hafi birinze kugira icyo batangariza iki kinyamakuru kuri ubu burwayi bwa Mugesera butarasobanuka neza, ahubwo basaba ko atakoherezwa mu Rwanda.
{{“Umubyeyi wacu ararembye cyane”}}
Uretse kuba Mugesera akiri mu bitaro, umuryango we n’inshuti ze za hafi basohoye itangazo rivuga ko arembye cyane.
Bagize bati : « Umubyeyi wacu ararembye cyane ku buryo ubuzima bwe atari ubwo gukinisha, ku bw’iz’impamvu turasaba Canada kubahiriza amabwiriza ya Komisiyo Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwa muntu mu Muryango w’Abibumbye yo kuwa 11 Mutarama 2012 ».
Umuryango wa Mugesera wasabye ibi nyuma y’aho Umunganizi we mu mategeko Johanne Doyon, asabye ko ibyo kumwohereza byasubikwa dore ko yari yanagejeje ubujurire bwe muri Komisiyo ishinzwe uburenganzirwa bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye.

Ibi byanatumye Urukiko Rukuru rwa Canada rutangaza ko uyu mugabo ashobora kuzoherezwa mu Rwanda tariki 20 Mutarama uyu mwaka kuko ubu bujurire bwe bwahawe agaciro na LONI.
William Fraiberg, Umucamanza w’uru Rukiko, yasabye ubuyobozi bwa Canada kuba buretse Mugesera akaguma muri iki gihugu kugeza tariki 20 uku kwezi, aho avuga ko kuri iyi tariki aribwo hashobora kuzafatwa umwanzuro ku bujurire bwe .
Ku rundi ruhande Minisiteri y’umutekano mu gihugu cya Canada, yatangaje ko Mugesera azoherezwa mu Rwanda nyuma yo kurangiza ikiruhuko azaba yarahawe n’ibitaro.
Leon Mugesera yagiye mu gihugu cya Canada mu mwaka w’1993, habura umwaka umwe ngo jenoside ibe. Icyakora n’ubwo yagiye jenoside itaraba ashinjwa ijambo yavugiye i Kabaya muri mitingi ya MRND rifatwa nk’ikongezwa ry’ingengabitekerezo yaharuriraga inzira jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.