Post
Kuki imbuga za internet za Leta zanditse mu ndimi z’amahanga gusa ?
{Inyinshi mu mbuga za internet mu Rwanda zanditse mu ndimi z’amahanga, mu gihe umubare munini w’Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda kurusha izo ndimi.}
Nyuma y’aho tubaregejeho [inkuru ku kuntu imbuga z’Uturere n’Intara n’Umujyi wa Kigali ->http://www.igihe.com/spip.php?article15747]zishyirwaho amakuru, twashatse kurebera hamwe noneho impamvu imbuga za Minisiteri n’inzego nkuru za Leta zitikoza Ikinyarwanda mu gihe nyamara Abanyarwanda barenga 90% bazi Ikinyarwanda kandi ibi bigo n’izi Minisiteri ari bo zikorera.
Dore ibyo twabashije kubakusanyiriza ubwo twasuraga izi mbuga ku wa 05 Mutarama 2012.
{{1. Urubuga rwa Guverinoma y’u Rwanda }}
Uru rubuga rwitwa http://www.gov.rw/ ; rwanditse mu rurimi rw’Icyongereza, gusa n’ubwo mu buryo bw’imbonekarimwe ushobora kubonaho inkuru imwe y’Ikinyarwanda. Nk’ubu ubu twandika iyi nkuru, inkuru y’Ikinyarwanda ibonekaho ni igira iti: “ubutumwa bw’umwaka mushya Perezida wa Repubulika yageneye Abanyarwanda” ndetse inkuru igira iti: “Ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye inama ya 9 y’igihugu y’umushyikirano”.
Uretse izi nkuru, ibindi byose byanditse mu rurimi rw’Icyongereza.
{{2. Urubuga rw’Ibiro bya Perezida wa Repubulika}}
Uru rubuga rwitwa http://www.presidency.gov.rw/ . Uretse kuba rwanditse uko rwakabaye mu rurimi rw’Icyongereza, ubwo twandikaga iyi nkuru nta nkuru n’imwe yagaragaraga kuri uru rubuga yanditse mu Kinyarwanda uretse video y’ijambo rya Perezida Kagame riri mu Kinyarwanda rigaragara kuri uru rubuga.
{{3. Urubuga rw’Inteko Ishinga Amategeko}}
Uru rubuga rwitwa http://www.rwandaparliament.gov.rw, nibura uru rubuga n’ubwo bwose iyo ukinjira uhita winjirira ku gikuta cy’Icyongereza, ndetse n’inkuru zose ziri kuri urwo rukuta zikaba ziri mu Cyongereza, ubasha no kubona urundi rukuta rwanditse mu Kinyarwanda n’inkuru zaho zikaba zigaragara mu Kinyarwanda.
{{4. Urubuga rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe}}
Uru rubuga rwitwa http://www.primature.gov.rw/, rwanditse mu Cyongereza cy’umwimerere kitavangiye, nta hantu na hamwe ushobora kubona handitse Ikinyarwanda keretse amazina amwe n’amwe y’abantu n’ay’ahantu.
{{5. Urubuga rwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi}}
Uru rubuga rwitwa http://www.minecofin.gov.rw/, narwo ni impanga n’urw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, koko narwo rwanditse mu Cyongereza kitavangiye. Nta jambo ry’Ikinyarwanda rigaragaraho, uretse amazina y’ahantu n’ay’abantu.
{{6. Urubuga rwa Minisiteri y’Ubuzima:}}
Uru rubuga rwitwa http://www.moh.gov.rw/, narwo ugifungura ubona inkuru n’amagambo yose arugize yanditse mu rurimi rw’Icyongereza uretse ahanditse ijambo ngo: “Andikira Minisitiri, ubutumwa wohereza buragera kuri Minisitiri w’ubuzima”.
{{7. Urubuga rwa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo}}
Uru rubuga rwitwa http://www.mininfra.gov.rw/, n’ubwo iyo ukinjira ubona inkuru zose uretse amazina y’ahantu n’ibintu byanditse mu Cyongereza cy’umwimerere, ubasha kubona aho wahitiramo Ikinyarwanda n’Igifaransa ariko iyo ugerageje Igifaransa uhita ubona ubutumwa bugira buti:” Aucune traduction disponible”. Iyo ugiye mu Kinyarwanda naho uhita ubona ubutumwa bugira buti:” Ahabanza Frontpage_No_Translation_Available”, hanyuma ibindi bikurikiyeho bikaza uko byakabaye mu Cyongereza. Irindi jambo ushobora kubona ryanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda ni ahanditse ngo “Shakisha”.
{{8. Urubuga rwa Minisiteri y’Ubutabera}}
Uru rubuga rwitwa http://www.minijust.gov.rw, narwo iyo ukinjira ubona ibyanditseho byose biri mu rurimi rw’Icyongereza. Ushobora kubona kandi aho wahitiramo kureba ibiri mu Gifaransa no mu Kinyarwanda, n’ubwo uru rubuga wavuga ko igerageza, ariko kandi iyo usuye izo ndimi zombi Ikinyarwanda n’Igifaransa bimwe mu bihagaragara ubasha kubibona mu Cyongereza, byose siko bigaragara muri izo ndimi.
{{9. Urubuga rwa Minisiteri y’Uburezi}}
Uru rubuga rwitwa http://www.mineduc.gov.rw/, rwanditse uko rwakabaye mu rurimi rw’Icyongereza, n’ubwo ushobora no kuhabona inkuru zimwe ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Ibigaragaraho byinshi ariko biri mu Cyongereza. Nta Gifaransa wabonaho.
{{10. Urubuga rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda}}
Uru rubuga rwitwa http://www.minicom.gov.rw/ rwanditse uko rwakabaye mu rurimi ry’Icyongereza, gusa hari amatangazo amwe n’amwe ushobora kubona yanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
{{11. Minisiteri ya Siporo n’Umuco}}
Uru rubuga rwitwa http://www.mijespoc.gov.rw/, iyi Minisiteri ifite mu nshingano guteza indimi imbere rwanditse mu Cyongereza gusa, itandukaniro ryarwo n’izindi ni uko rwo rugaragaraho inkuru nyinshi zanditse mu Kinyarwanda. Nta Gifaransa kigaragara kuri uru rubuga.
{{12. Urubuga rwa Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu}}
Uru rubuga rwitwa http://www.mininter.gov.rw/ rwanditse uko rwakabaye mu Cyongereza, nta kintu na kimwe ushobora kubona cyanditse mu Kinyarwanda cyangwa mu Gifaransa.
{{13. Urubuga rwa Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi}}
Uru rubuga rwitwa : http://www.minagri.gov.rw/ rwanditse mu rurimi rw’Icyongereza kitavangiye; nta Kinyarwanda cyangwa Igifaransa ushobora kubonaho. Twabibutsa ko 90% ari abahinzi n’aborozi bavuga Ikinyarwanda.
{{14. Urubuga rwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo}}
Uru rubuga rwitwa http://www.mifotra.gov.rw/, rwanditse narwo uko rwakabaye mu rurimi rw’Icyongereza, ndetse nta n’inkuru zigaragara mu rundi rurimi rwaba Ikinyarwanda cyangwa se Igifaransa.
{{15. Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga}}
Uru rubuga rwitwa http://www.minaffet.gov.rw/, ari rwo rwanditse mu rurimi rw’Icyongereza, ndetse n’inkuru zose uko zakabaye, nta nkuru wabona yanditse mu Kinyarwanda cyangwa mu Gifaransa, uretse Raporo y’ihanurwa y’indege ya Habyalimana ushobora kubona mu Kinyarwanda, Icyongereza, n’Igifaransa.
{{16. Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo}}
Uru rubuga rwitwa http://www.mod.gov.rw/, narwo uko rwakabaye yaba inkuru ndetse n’ibindi birugize byanditse mu rurimi rw’Icyongereza. N’ubwo hari ahagaragara ko wahitamo Igifaransa cyangwa Ikinyarwanda nyamara ntabwo bikunda.
{{17. Urubuga rwa Minisiteri y’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba}}
Uru rubuga rwitwa http://www.mineac.gov.rw/, narwo rwanditse mu Cyongereza kitavangiye, nta Kinyarwanda cyangwa Igifaransa wabonaho. N’ubwo hagaragaraho ko ushobora kuba wajya mu Kinyarwanda ariko iyo ubigerageje uhita wigarukira mu Cyongereza.
{{18. Urubuga rwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango}}
Uru rubuga rwitwa http://www.migeprof.gov.rw/. Uru rubuga narwo yaba inkuru n’ibindi byose birugize byanditse mu Cyongereza. Nta Gifaransa cyangwa Ikinyarwanda bigaragaraho.
{{19. Urubuga rwa Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi}}
Uru rubuga rwitwa http://www.midimar.gov.rw/ , narwo rwanditse uko rwakabaye mu Cyongereza, nta Kinyarwanda cyangwa Igifaransa bigaragara kuri uru rubuga, yaba mu nkuru cyangwa se ikindi cyose kigize uru rubuga.
{{20. Urubuga rwa Minisiteri y’Umutungo Kamere}}
Uru rubuga rwitwa http://www.minirena.gov.rw/; n’ubwo iyo ukinjira uhita ugera ahanditse Icyongereza gusa, ariko kandi niba narwo kuko nibura ushobora kubona ibyanditse mu ndimi zose zikoreshwa mu Rwanda.
{{21. Urubuga rwa Minisiteri muri Perezidansi Ishinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri}}
Uru rubuga rwitwa http://www.minicaaf.gov.rw/ , uretse kuba wamenya ururimi rwanditsemo ntushobora no kuba warufungura kuko bahita bakubwira ngo:”If you feel you have reached this page in error, please contact the web site owner”.
{{21. Urubuga rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu}}
Uru rubuga rwitwa http://www.minaloc.gov.rw/ , narwo rwanditse mu Cyongereza gusa, nta nkuru cyangwa se ikindi yose ushobora kubona cyanditse mu zindi ndimi uretse amazina y’abantu n’ay’ahantu.
{{22. Urubuga rwa Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe ikoranabuhanga}}
Uru rubuga rwitwa http://www.minict.gov.rw/ , narwo rwanditse mu Cyongereza gusa n’ibibaragaraho byose biri muri uro rurimi.
Urubuga rwa Minisiteri y’Ububyiruko bikomatanyirije muri Minisiteri y’Urubyiruko Siporo n’Umuco bikaba biri ku rubuga rumwe. Naho Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika MINIPRESIREP nta rubuga rwayo twabashije kubona. Uretse ibi kandi, zimwe muri izi mbuga usanga nta makuru agezweho zifite.
Twashatse kumenya icyo inzego zishinzwe itangazamakuru zibivugaho maze tuvugana na Ignatius Kabagambe, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itangazamakuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, agira ati : “Ni ikibazo umuntu yareba nk’inzitizi ariko turashaka kugikemura”.
Kabagambe avuga ko impamvu itera iki kibazo ari uko uburyo bwo gukora izi mbuga bukunze kuba mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa ku buryo bidapfa korohera abazikora. Ati: “Hari igihe usanga n’ababikora baba barabyize mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa”.
Avuga kandi ko izi mbuga zirimo gushyirwa mu Kinyarwanda ku buryo abazisura bakoresha Ikinyarwanda bazajya babona ibyanditseho.
Uyu muyobozi kandi anavuga ko hari ikibazo cy’uko usanga hari abakozi bake babikora, akaba ariyo mpamvu mu gukora izi mbuga bahereye kuri izi ndimi z’amahanga.