Post
Kubona ingemwe z’icyayi ni imbogamizi ikomeye ku Kitabi
{Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri Koperative KOBACYAMU n’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi bakorana, barasaba leta ko yabafasha kubona ingemwe z’ icyayi kugira ngo bongere umusaruro w’ icyayi kuko bamaze kubona inyungu zo guhinga iki gihingwa ngengabukungu.}
Ibi babisabye kuwa gatandatu, ubwo kuri uru ruganda rw’ icyayi rwa Kitabi hizihizwaga umunsi w’umuhinzi w’icyayi.
Abari bitabiriye uyu munsi w’ umuhinzi w’ icyayi barimo na Minisitiri w’ubucuruzi n’ inganda, Kanimba Francois. Abashyitsi bitabiriye ibyo birori babanje gufungura ku mugaragaro inzu yujujwe n’ abahinzi b’icyayi ba koperative KOBACYAMU, koperative y’ abahinzi b’icyayi Mudasomwa. Iyi nzu ikaba ifite agaciro ka miriyoni zisaga 45 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’ uruganda rw’icyayi rwa Mata buhagarariwe na Karekezi Jean, umuyobozi w’ inama y’ ubutegetsi ya Rwanda mountain tea, ifite imigabane 60% muri uru ruganda rwa Kitabi, bugaragaza ko mu myaka itandatu imicungire yarwo imeze neza kandi banakorana neza n’abahinzi b’icyayi.
Gusa kimwe n’abaturage bahinga icyayi, nabo ngo bafite imbogamizi ziterwa no kudafashwa kubona imbuto z’ icyayi. Ngo bifuza kandi ko leta yabafasha kwagura ubuso bahingaho icyayi, ibaha hegitari zigera kuri 200 ziri hafi y’ ishyamba rya Nyungwe zidakoreshwa.
{{Inkuru dukesha:}} Radio Rwanda