Post
Ku myaka 79, aracyabasha kudandaza imyumbati
{Umusaza Karekezi Phéneas w’imyaka 79 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke intara y’Amajyaruguru akora ubucuruzi buciriritse mu rwego rwo kwishakira imibereho.}
Karekezi wavutse mu w’ 1933 akora ubucuruzi bwo kudandaza imifungo y’ imyumbati n’ amateke mu isoko ryo kuri Base mu karere ka Rulindo.
Uyu musaza avuga ko ubu bucuruzi butuma imibereho ye ya buri munsi ibasha kugenda neza, kuko iyo aje gucuruza (kudandaza ) adashobora gutaha amara masa ngo kuko umufungo umwe w’imyumbati cyangwa uw’amateke awugurisha amafaranga 200.
Agira ati: “N’ubwo nta nyungu nyinshi mbona, ariko nanone bindutira kwirirwa mu rugo kuko hano nshobora kuhakura icyo umugore aza guteka”.
Karekezi uvuga ko akora aka kazi kubera kwanga kugira uwo ategera amaboko, avuga ko amaze kwiteza imbere kuko ubu yanafunguje konti ashyiraho amafaranga azamufasha kwibeshaho mu gihe azaba atakibasha kugira icyo akora.
Agira ati: “ Ubu konti yanjye imaze kugeraho amafaranga 300.000 , nakuye mu dufaranga duke mbona tw’ inyungu, n’ ayo nkura mu kimina, kuko buri munsi w’ isoko dutangamo umusanzu”.
Uyu musaza urema isoko rya Base buri wa gatatu n’uwa gatandatu anavuga ko ubu bucuruzi bumufasha cyane kuko buri mwaka abasha kwigurira ubwisungane mu kwivuza akanagurira umugore we.
Gusa ariko n’ubwo Karekezi akora ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi ngo ibyo acuruza arabirangura kuko we yamugaye atagishoboye kuba yajya mu murima ngo ahinge.
Ati:’’Usibye kuba nta n’imbaraga zihinga ngifite, ubu maze igihe kinini barambaze urwagashya ku buryo ntashobora kuba nakinisha guhinga”.
Uyu musaza wabyaye abana icumi bose bakaba barashatse ariko hakaba nta n’umwe ugira icyo amuha kubera ko nabo ntacyo baba bamurushije kandi avuga ko akora uyu murimo mu rwego rwo kwirinda kwicara ku muhanda ngo asabirize abahisi n’abagenzi.
Ati: “Nakuze nzira ingeso yo gusabiriza, niyo mpamvu ubona nkibasha kugira icyo nkora ”.
Icyakora ariko Karekezi avuga ko muri aka kazi ahura n’imbogamizi yo kuba asabwa umusoro ungana n’ uw’ abacuruza ibintu bifite agaciro kanini, agasaba ababishinzwe ko bajya baka umuntu umusoro bakurikije agaciro k’ibyo acuruza.
Agira ati: “Banyaka 400 kuri utu tuntu ncuruza, bikaba byatuma mpomba kuko hari ubwo biba byagenze nabi nkagurisha umufungo 100 cyangwa 150. Njye mbona nkatwe dupfundikanya bajya batwaka umusoro w’amafaranga 200 kugira ngo tubone uko twizamura”.
Karekezi agira inama abantu bagifite imbaraga gukunda umurimo no gukora bazigama kugira ngo bateganyirize ejo habo. Abageze mu zabukuru bagifite agateke abakangurira gushakisha imirimo mito mito bakora bitewe n’imbaraga za buri umwe aho kwirirwa bicaye cyangwa bategereje uwo basaba.



