Post
Kongo iza ku isonga mu bihugu byugarijwe n’ibibembe muri Afurika
{Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC) ni cyo gihugu kiza mu mwanya wa mbere mu bihugu byugarijwe n’indwara y’ibibembe ku mugabane w’Afurika.}
Kuri uyu wa gatandatu umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe kurwanya ibibembe muri iki gihugu Dr Norbert Mputu, yatangaje ko 20% by’indwara y’ibibembe bigaragara ku mugabane w’Afurika biri mu gihugu cya Kongo Kinshasa.
Dr Mputu avuga ko ibi ari byo bituma iki gihugu gifata umwanya wa mbere mu gira abarwayi b’ibibembe benshi ugereranyije n’ibindi bihugu biri kuri uyu mu gabane.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko uduce twa Katanga, Bandundu n’intara y’Iburasirazuba ari two twibasiwe n’iki kibazo kurusha utundi.
Agira ati: “Indwara y’ibibembe imaze kuba ikibazo mu gihugu cyacu kandi ntako tuba tutagize ngo tuyikumire.”
Muri iki gihugu buri mwaka hagaragara abagera ku bihumbi bitanu bafite iki kibazo, akaba ari muri urwo rwego itsinda ry’igihugu rishinzwe kurwanya ibibembe risaba abanyagihugu kujya bihutira kugera kwa muganga igihe cyose batangiye kwibonaho bimwe mu bimenyetso bya mbere by’iyi ndwara.