Post
Koffi Olomide yiteguye guhangana n’abamushinja gufata ku ngufu
{Nyuma y’imyaka hafi ine adasohoka mu gihugu kubera ibirego byo gufata ku ngufu ababyinnyi akurikiranwaho na Interpol, umuhanzi Koffi Olomide aratangaza ko yiteguye guhangana n’ iki kibazo mu butabera.}
Urubuga Africahit.com rutangaza ko mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa ubwo yashyiraga ahagaragara album ye nshya yise ‘Abracadabra’, Koffi yatangaje ko yiteguye guhangana n’ubutabera bwo mu Bufaransa mu minsi iri imbere kugira ngo ashyire iherezo kuri ibi birego byo gufata ku ngufu umukobwa uri munsi y’imyaka 18 wamubyiniraga.
Yagize ati: “Uko ijoro ryaba ringana kose, birangira izuba rirashe. Ndatekereza ko ikibazo uko cyaba kingana kose gishobora kubonerwa umuti. Vuba aha nzajya i Burayi kugira ngo menye byinshi kuri iyi dosiye. Ntacyo ntinya kuko ukuri kuzatsinda.”
Mu 2006 nibwo Koffi Olomide washyizwe na Forbes ku mwanya wa 20 mu bahanzi bakize muri Afurika yashinjwe ibi byaha n’abunganira mu mategeko abahoze ari ababyinnyi be babaga mu itsinda ryitwa Quartier Latin International.
Mu icyo kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kandi, Koffi yanenze guverinoma ya Congo itagira icyo ikora mu guhangana n’abigana ibihangano bye, ananenga Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga itajya ifasha abahanzi bahohoterwa n’ agatsiko k’abarwanya leta ya Congo biyise ‘Bana Congo’.
Koffi yavuze ko ibi ari ibintu bitakwihanganirwa, ati: “Twe abanyamuziki duhura n’ibintu bitari ibyo kwihanganirwa bitewe n’abanyapolitiki batagira icyo bakora ngo bashake umuti ku bibazo byacu.”
Abracadabra ije ari album ya 19 Koffi Olomide ashyize ahagaragara kuva yatangira uyu mwuga. We ubwe yemeza ko ikoranye ubuhanga buhanitse n’udushya twinshi.