Post
Kiziguro: Bashyize bemera ko igiti bubahaga cyatemwa
{Ubwo mu minsi ishize babyamaganiraga kure, abatuye umudugudu w’Ubutatu wo mu Murenge wa Kiziguro Akarere ka Gatsibo kuri ubu baremera ko Igiti cy’Ubutatu kiri aho bakoreraga umutambagiro Mutagatifu cyatemwa.}
Ibi babitangaje nyuma yo gusurwa n’umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Odette Uwamariya, aho bemeza ko basanze iki giti kitabangamira igikorwa cy’iterambere cy’amashanyarazi bagiye kwegerezwa.
Ku itariki 30 Mutarama uyu mwaka, abaturage b’umudugudu w’Ubutatu mu Kagali k’Agakomeye Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo bavugaga ko batifuza ko igiti cy’Ubutatu cyari kibangamiye igikorwa cyo kubegereza umuriro w’amashanyarazi gitemwa kuko hari imyizerere bagifiteho.
Nyamara ubwo baganiraga n’umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette wabasuye kuri uyu wa gatanu, aba baturage bavuze ko bifuza ko umuriro w’amashanyarazi wabegerezwa, igiti kikaba cyatemwa.
Ngo mu gihe batekerejweho n’ubuyobozi ko bakwegerezwa umuriro w’amashanyarazi, basanga nta kibi kugitema kuko n’ubusanzwe ngo n’iyo bakireka cyazasaza.
Epaphrodite Nshimiyimana, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro avuga ko ubusanzwe iki giti cyafashije mu gusobanura ubutatu butagatifu bw’Imana ariko akongeraho ko kitayisimbura.
Avuga ko mu gihe hari igikorwa cy’amajyambere gifitiye inyungu abaturage benshi, kugitema bitaba ari ukubangamira imyizerere.
Uruzinduko rw’umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba rwari rugamije kuganira n’abaturage no gukusanya ibitekerezo bizaherwaho hafatwa umwanzuro kuri iki giti. Umuyobozi w’Intara nawe yongeyeho ko asanga bahisemo neza kuko iki ari igikorwa cy’iterambere.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiziguro buvuga ko igiti cy’ubutatu giteye ku butaka bwanditse kuri Padiri Rutinduka Laurent, uba mu ntara y’amajyepfo. Gusa uyu mu ibaruwa yanditse igenewe abayobozi bose n’abandi bireba nk’uko itangira, agaragaza impamvu iki giti kitagomba gutemwa zirimo kuba kigaragaza ubutatu bw’Imana.
Mu ngingo y’iyi baruwa ya gatanu avuga ko uzagitema wese batabyumvikanyeho azamurega bakaburana hakurikijwe amategeko y’u Rwanda.
Inkuru dukesha: ORINFOR
{{Foto: KigaliToDay}}