Post
Kirehe: Umugabo w’imyaka 36 yishyize mu kagozi
{Umugabo w’imyaka 36 akekwaho kwiyahura yishyize mu kagozi ubwo yari mu nzu ye iri mu murenge wa Nasho mu karere ka Kirehe.}
The New Times dukesha iyi nkuru itangaza ko umubiri wa Binyagu Ndaribonye waje gutahurwa n’abaturanyi be.
Kugeza ubu impamvu yatumye yiyahura ntabwo iratahurwa, gusa abaturanyi be bavuga ko uku kwiyahura gushobora kuba kwatewe n’inzoga nyinshi yari yanyoye.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Nasho, Adelite Hakizamungu, yavuze ko nyakwigendera yari azwiho kunywa cyane inzoga zisembuye. Yanavuze ko kwiyahura ari ibintu bidasanzwe muri aka gace, yongeraho ko hakenewe kwigwa uburyo byabayeho.
Umuturage wo muri aka gace wavuze ko yitwa Jean Damascene yatangaje ko urupfu rw’uyu muturanyi wabo rwabakoze ku mutima.
Yagize ati: “Ntabwo niyumvisha ko yapfuye kuko Ndaribonye twaramukanyije mu minsi mike ishize kandi twasangiye icyo kunywa mu gihe gishize. Nakomerekejwe n’uru rupfu rwe.”