Post
Kirehe igiye kwakira Shampiyona ya Volleyball ku nshuro ya mbere
Iyi mikino y’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona ya 2026/27 izabera muri Gymnase ya Kirehe, inzu y’imikino n’imyidagaduro yakira abantu 1500 iherutse kuzura muri ako Karere.
Kuzura kwa Gymnase ya Kirehe kongereye ibikorwaremezo by’imikino muri aka Karere, ndetse kuba igiye kwakira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere bikaba ari imwe mu ntambwe za mbere zo kuyibyaza umusaruro no kwegereza abaturage amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru.
Amakipe umunani akina icyiciro cy’abagabo azongera guhatanira amanota nyuma y’Umunsi wa Mbere wasize amwe atangiye neza, andi atangira urugamba rwo gushaka uko yakosora amakosa yakoze.
Kujyana imikino i Kirehe ni kimwe mu bigaragaza uburyo Shampiyona ya Volleyball iri kugenda irushaho kwegera abakunzi bayo bo hirya no hino mu gihugu, aho kuba irushanwa ryibanda cyane ku bibuga byo mu Mujyi wa Kigali gusa.
Ni n’umwanya ukomeye ku bakunzi ba Volleyball bo mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko abo mu Karere ka Kirehe, bazabona amahirwe yo kurebera hafi amwe mu makipe akomeye muri uyu mukino mu Rwanda arimo APR VC, Police VC, REG VC na Gisagara VC, yiyongera kuri Kirehe VC isanzwe ihagarariye aka Karere.
Kirehe isanzwe ari hamwe mu hantu Volleyball ifite abakunzi, ndetse ni kamwe mu duce tuvamo abakinnyi benshi b’uyu mukino.
RP Ngoma na Gisagara VC mu rugamba rwo gushaka amanota ya mbere
Gahunda y’Umunsi wa Kabiri izatangira Saa Yine za mu gitondo, ubwo RP Ngoma VC izaba ihanganye na Gisagara VC.
Ni umukino uzahuza amakipe yombi atarabashije kubona intsinzi ku Munsi wa Mbere wa Shampiyona, nubwo Gisagara VC yo yabonye inota rimwe nyuma yo gutsindwa na Police VC amaseti 3-2. Ni mu gihe RP Ngoma VC yatsinzwe na Kirehe VC amaseti 3-0.
REG VC na KVC, na zo zizashaka intsinzi ya mbere
Guhera saa 12:30, REG VC izaba ikina na Kigali Volleyball Club mu wundi mukino uhuza amakipe atarabona intsinzi muri uyu mwaka w’imikino.
REG VC yatangiye Shampiyona itsindwa na East African University Rwanda amaseti 3-2, ariko ibona inota rimwe kubera ko umukino wageze mu iseti ya gatanu.
KVC yo yatangiye nabi kurushaho kuko yatsinzwe na APR VC amaseti 3-0
Police VC na EAU Rwanda, imwe muri zo izatakaza umuvuduko
Umukino wa gatatu uteganyijwe Saa Cyenda aho uzahuza Police VC na East African University Rwanda.
Aya ni amwe mu makipe yatangiye neza Shampiyona kuko yombi yatsinze imikino yayo ya mbere ku maseti 3-2.
Police VC yatsinze Gisagara VC mu mukino ukomeye, mu gihe East African University Rwanda yatsinze REG VC na yo nyuma y’amaseti atanu.
Buri imwe ifite amanota abiri, bivuze ko uyu mukino ushobora gutandukanya aya makipe ku rutonde.
Kirehe VC na APR VC mu mukino utegerejwe na benshi
Umukino uzaba utegerejwe cyane kurusha indi ni uwo Kirehe VC izakiramo APR VC guhera Saa Kumi n’Imwe n’igice z’umugoroba.
Impamvu ni uko amakipe yombi yatangiye Shampiyona atsinda kandi adatakaje iseti n’imwe.
Kirehe VC yatsinze RP Ngoma VC amaseti 3-0, mu gihe APR VC yatsinze KVC ku maseti 3-0.
Kuba umukino uzabera mu rugo rwa Kirehe VC na byo bishobora gutuma urushaho kugira isura yihariye, kuko iyi kipe izaba ishyigikiwe n’abakunzi bayo imbere y’ikipe isanzwe iri mu zikomeye muri Volleyball y’u Rwanda.
Kirehe VC izaba ishaka gukoresha neza amahirwe yo gukinira imbere y’abafana bayo mu gihe APR VC izaba ishaka kwerekana ko intsinzi yo ku munsi wa mbere itari impanuka.
{{Amakipe y’abagore azaruhuka mu mpera z’iki cyumweru}}
Amakipe y’abagore ntabwo azakina mu mpera z’iki cyumweru mu gihe Umunsi wa Mbere wa Shampiyona wasize Police VC, APR VC na RRA VC ari zo zatangiye neza.
Police VC yatsinze Kepler VC amaseti 3-0, APR VC itsinda Ruhango VC amaseti 3-0, naho RRA VC itsinda RP Huye VC ku maseti 3-0.
Ibi byatumye Police VC iyobora urutonde n’amanota atatu, ikurikiwe na APR VC na RRA VC, na zo zifite amanota atatu.
Kepler VC, Ruhango VC na RP Huye VC zo ntizirabona inota nyuma y’umunsi wa mbere.



