Post
Kidum yahembye umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Burundi
{Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’i Burasirazuba, Kidum Kibido yahembye umuhanzi witwa Rally Joe kuzakorana indirimbo nawe nyuma y’aho bitangarijwe ko uyu Rally Joe ari we muhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Burundi.}
Nk’uko tubikesha urubuga Iwacu-Burundi, uyu muhanzi yatsinze bagenzi be 10 mu marushanwa ‘Ten in one’ yari amaze iminsi abera mu gihugu cy’u Burundi. Aya marushanwa yari agamije gushaka umuhanzi ukunzwe kurusha abandi.
Umuhanzi Rally Joe, watsinze ayo marushanwa tariki ya 27 Mutarama, yahise ajyana na Kidum ugomba kuririmba muri Kenya kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Mutarama 2012 muri Club Rouge.
Rally Joe yabaye uwa mbere ku majwi 968, akurikirwa na Yoya wagize amajwi 796, ku mwanya wa nyuma haza uwitwa Mukombozi (hatatangajwe amanota yagize).
Uyu muhanzi yahembwe kujya gukorana indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare Kidum i Nairobi muri Kenya.
Ahmed Pacifique, umujyanama w’umuhanzi Kidum, yatangarije IGIHE.com ko Kidum atari ubwa mbere afasha abahanzi bakomoka mu Burundi kuzamuka bagatera ikirenge mu cye. Ahmed yagize ati:”Ni mu rwego rwo gufasha abahanzi bakizamuka. Ikimenyimenyi ni abandi bahanzi b’Abarundi yabonyemo impano kera akabafasha ubu bakaba bari hejuru nka Dr. Claude, Farious na Kaka Boney, bose baciye imbere ye kandi babanye iwe muri Kenya.”
Muri Werurwe 2011, Rally Joe yahawe igihembo cyitwa Isanganiro Awards mu marushanwa yari yateguwe na Radio Isanganiro yo mu Burundi. Icyo gihembo yagitwaye ku bw’indirimbo ye ‘Reka Ntahe’ iri mu njyana ya Reggae, yabaye indirimbo ikunzwe kurusha izindi mu Burundi.

Uretse uyu Rally Joe, Yoya na Mukombozi bagaragaje ko bakunzwe muri aya marushanwa, mu gihugu cy’u Burundi hagezweho abandi bahanzi nka Satura Boniface uzwi cyane ku izina rya Sat-B (waririmbye indirimbo yitwa Nyaragasa), Steven Sogo, Lolilo, T-Max, Big Farious, n’abandi.
Ushaka kureba uko icyo gitaramo cyagenze wakanda [HANO->http://www.youtube.com/watch?v=OFg3hiZVffQ&feature=player_embedded] .
Reba indirimbo ‘Ico kibondo’ ya Rally Joe hano: