Post
Jenoside yasize icyuho cy’imibanire mu miryango
{Rutabana Emmanuel, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda uri gukora ubushakashatsi bwibanda ku ihohoterwa ry’abana bakorewe n’abantu bo mu miryango yabo mu gihe cya nyuma ya Jenoside avuga ko nyuma y’aya mahano mu miryango myinshi yasigayemo icyuho mu mibanire.}
Iki ni ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE.com mu Bubiligi:
{{Umuryango kuri wowe ni iki?}}
Umuryango uvugwa ni ukubiyemo urugo rugizwe n’umugabo n’umugore n’abana, rimwe na rimwe hakiyongeramo abana barererwa muri urwo rugo n’umuryango cyangwa se inzu bigizwe n’abantu bahuje igisekuru, ni ukuvuga ba so wanyu na nyokorume, ba nyogosenge na nyokowanyu n’abana babo, mbese aba baba ari abantu basangiye amaraso.
Reka nibutse ko mu muryango hiyongeramo inshuti n’abandi bagiriye neza umuryango, ni ukuvuga abantu twakwita abavandimwe kandi ntacyo mupfana cy’amaraso.
Impamvu nahisemo gukora ubushakashatsi ku muryango nyarwanda ni uko nabonaga umuryango w’abanyarwanda warasaga n’uwangiritse, abantu bawugize benshi barapfuye, cyane cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi abandi baraguye mu buhungiro, abandi barishwe n’indwara z’ibyorezo nka za SIDA cyangwa se uburwayi busanzwe.
Ikindi kandi wasangaga n’aba bantu binjiye mu muryango, bakaba bamwe mu muryango n’ubwo nta sano y’amaraso bafitanye nabo barapfuye cyangwa badahari kubera impamvu zinyuranye, ugasanga n’abahari ntacyo bafasha wa mwana warokotse, wasigaye wenyine.
Ibi rero byanteye kwibaza nti ” ese bwa buvandimwe twabonaga, bwa buvandimwe twigishijwe, bwa buvandimwe bwanditse mu bitabo bwagiye he?” Nti ” ese abavandimwe baracyakundana koko cyangwa se byose byarangiranye na Jenoside?”
Hari umubyeyi wambwiye ati:”Mbere y’uko habaho Jenoside yakorewe Abatutsi, habanje kubaho irimburamuco”, undi arambwira ati “u Rwanda rukwiye kugangahurwa, abantu bagafata akanya bakagangahurana, bagasabana imbabazi, abakuru bagatanga urugero rwiza,…”.
Ikindi gikomeye rero ni uko numvaga nk’umunyarwanda nafasha sosiyete nyarwanda kwiyubaka, ikongera ikirundarunda, ikegerana, inkomere zikavurwa, abantu bagafatanya, bagafashanya, bagahana akaboko, abafite intege bagashyigikira abatazifite,… umuco wacu mwiza ugahabwa agaciro, tukongeramo n’ibivuye ahandi ariko byiza.
Hanyuma rero nababwira ko umuryango ari ingenzi cyane ku buzima bw’abawugize, niwo ubahuza, ukigisha abana kubana, kubahana no gukundana, kutishishanya no gutekana. Ukagukundisha abandi n’igihugu, ukakwigisha umubano mu bantu, ukagucengezamo umuco na kirazira, ukakwereka ikibi n’icyiza, ukakwigisha kuganira, kutaba igifura, kwivuga,…
Umuryango ni nawo wigisha abawugize ibisanira bafitanye, ukamenya amaraso yawe, ukamenya ishuti nyanshuti, ukamenya ibihango bya so na sokuru, ukanamenya ko nawe ubwenge uhawe uzabwigisha abazagukomokaho,…
Uburere bw’abana bo hambere bwakorwaga mu byiciro bitatu: itorero, ibohero n’ibitaramo.
Itorero ryabagamo abana b’abahungu, buri wese akagira aho yatorewe, akahigira umuco, imyuga, gukunda igihugu, akanahigira kugira ubutwari, ndetse no kuba ingabo y’igihugu, kuko yigaga no kurwanirira igihugu cye.
Mu gihe abahungu babaga bari mu itorero, abakobwa bo babaga bari mu ibohero. Ibohero ryari ihuriro ry’abana b’abakobwa bari mu kigero kimwe. Bigaga cyane ibintu bizabasha kubaka neza urugo, gufata neza umugabo, kurera abana, kugira isuku ku mubiri, mu rugo no hafi yarwo, mbese kuba umwari ubereye igihugu cye.
Ibitaramo rero byaberaga mu rugo, ugasanga abagize umuryango bicaye iruhande rw’umuriro, abakuru bakaganirira abato, bakabigisha babicishije mu migani, mu bisakuzo, mu bitekerezo, mu ndirimbo … Wasangaga abantu basabana cyane, bakabyina, bakabumbatira umuco kandi n’inyigisho bakayitambutsa neza cyane.
{{Imibanire mu miryango ubu yifashe ite ?}}
Urebye neza byarahindutse cyane, kubera nyine ibyo twita iterambere, ukuza kw’amadini, shuguri nyinshi z’ababyeyi, ukujya mu mashuri kw’abana b’abakobwa n’abahungu,… mbese usanga nta mwanya ukiboneka ngo ababyeyi baganirize abana babo, bataramane, yewe n’iyo bibaye nkeka ko ibya kinyarwanda biza nyuma y’iby’ahandi.
Amashuri yose yagombye kubishyira mu ntego zayo, abana bakabyigishwa kuva mu ntango kugeza muri za kaminuza, ariko cyane cyane mu mashuri yo hasi.
Ikindi gikomeye n’abantu bagombye gukora ni uyu murimo wo kwigisha abana b’abanyarwanda basa n’aho bashize cyangwa cyangwa se batakibifitiye umwanya. Ibi rero nsanga byakosorwa abantu bose bemeye rôles zabo, abantu bakongera bakigishanya, abakuru bagatanga urugero rwiza aho kwigira ba ‘ruharwa’.
Nkeka ko Itorero ry’Igihugu rizi iki kibazo, kandi ndizera ko abarigize bahora bashakisha uburyo twaha umuco nyarwanda ingufu, bityo tukongera tukawurambirizaho, tukawuha umwanya ukwiye,… ariko bigahera mu muryango, n’utawufite akawuremana n’abandi kuko bishoboka, kandi ingero zirahari nka za AVEGA, AERG n’indi miryango y’urubyiruko n’amashyirahamwe.
Emmanuel Rutabana yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, mu ishami ry’ubuvuzi mu gashami k’ubuvuzi bwo mu mutwe (clinical psychology).
Ari mu Bubiligi muri Kaminuza ya ULB ( Université libre de Bruxelles) gutegura ubushakashatsi buzamuhesha impamyabushobozi y’ikirenga. Ati ” ubushakashatsi bwanjye bukaba bwibanda ku ihohoterwa ry’abana, ryakozwe n’abantu bo mu miryango yabo mu gihe cya nyuma ya Jenoside (les abus sexuels intrafamiliaux dans le contexte post-génocide au Rwanda).
{{Karirima A. Ngarambe, Correspondant – IGIHE.com – Belgique}}