Post
Jay-Z yasohoye indirimbo itaka umukobwa we
{Umuraperi Jay-z yashyize hanze indirimbo aririmba humvikanamo (cyane cyane ku munota wa 3 n’amasegonda 36) umwana urira. Iyo ndirimbo yise ‘Glory’ avuga ko yayifatanije n’umukobwa we Blue Ivy Carter (B.I.C) nyuma y’iminsi 2 gusa avutse.}
Mu magambo agize iyi ndirimbo, Jay-Z avuga ko yashimishijwe cyane n’ivuka ry’uyu mukobwa we wari utegerejwe n’abantu benshi ku isi n’ubwo kuvuka mbere y’igihe kwe byari byabahangayikishije . Agira ati:”Kuvuka kwawe byari biteye ubwoba, twagiriraga ubwoba ko ushobora kutavuka none ubu buriho, uri igitangaza”.
Gushyira hanze iyi ndirimbo wakumva na [hano->http://igihe.com/spip.php?article19972&var_mode=calcul] kuri IGIHE.com byahuriranye n’uko uyu mwana yamaze guhabwa akazi muri Kampani yo muri Amerika y’uwitwa Veronica Alexandra. Yanahawe kandi n’izindi mpano zitandukan ku isi aho abantu bari kwitirira inyubako n’imyuga bakora amazina y’uyu mwana mu rwego rwo kurushaho kwinjiza cyane kuko bemeza ko intero ku isi ari imwe ’Blue Ivy Carter”, umukobwa wa Jayz nk’uko urubuga rwa Dailymail rubitangaza.
Jay-z w’imyaka 42 nawe yaboneyeho umwanya wo gutangaza ku mugaragaro ivuka ry’umwana we aho ananyomoza amakuru yatangajwe mu bitangazamakuru avuga ko umugore we Beyoncé yabazwe. Ngo yari ageze kure ariko ntiyigeze abagwa nk’uko byari byatangajwe mbere.
[{ {{Umva kandi unasome amagambo y’indirimbo Glory ya Jay-Z hano:}} }->http://igihe.com/spip.php?article19972&var_mode=calcul]