Post
Itangwa ry’akazi muri Leta rikomeje kuba agatereranzamba
{Hashize igihe kitari gito bivugwa n’ubu bigikomeje kuvugwa ko kubona akazi mu Rwanda muri iki gihe bigoye kurusha kwiga amashuri azakaguhesha. Hari abatari bake bavuga ko gusaba akazi babyibagiwe, ngo kuko kukabona bidasaba kugasaba, no kugasaba cyane bitagahesha umuntu. Ukuri kuri he? Muri Leta byifashe bite? Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta yagize icyo ibivugaho.}
{{Komisiyo iti “akazi gatangwa mu mucyo hakurikijwe ubushobozi”}}
Mu kiganiro mbwirwaruhamwe kuri uyu wa 08 Mutarama 2012, Komisiyo y’abakozi ba Leta yatangaje ko ibizami by’akazi n’inzira zose (processus) akazi gatangwamo muri Leta bikorwa mu mucyo, kandi ikabikurikiranira hafi. Habajijwe ibibazo bifatiye ku burambe mu kazi bugora benshi, iringaniza hagati y’abagabo n’abagore, amatangazo atuzuza ibisabwa, amategeko atubahirizwa n’ibindi, byose bitangwaho ibisubizo binyuranye, bimwe byanyuze ababibajije, ibindi ntibyabanyuze.
Angelina Muganza ukuriye iyi Komisiyo yibukije ko yatekerejweho mu mwaka w’1999 mu biganiro ku miyoborere myiza byaberaga muri Perezidansi ya Repubulika, yemezwa n’itegeko-nshinga ryo mu mwaka w’2003 (ingingo ya 181), itangira gukora mu mwaka w’2007. Imwe mu nshingano yahawe z’ibanze harimo itangwa ry’akazi binyuze mu mucyo, ku buryobungana nta vangura, ntawe uhejwe nta n’uvukije amahirwe.
{{
Kuki itangwa ry’akazi muri Leta rikomeje kuba agatereranzamba?}}
Impamvu ni nyinshi, zimwe mu zagarutsweho zikubiye mu bibazo n’ibisubizo bikurikira, byibanzweho mu kiganiro ku nsanganyamatsiko “Uruhare rwa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta mu itangwa ry’akazi mu nzego za Leta”.
{{Ntiwabona akazi udafite uburambe, ntiwagira uburambe udakora}}
Ku kibazo cy’isabwa ry’uburambe (experience) bw’imyaka myinshi mukazi bamwe bafata nk’uburyo bwo kugumisha mu kazi abagahozemo, Madamu Angelina Muganza yavuze ko mu nzego za Leta batajya basaba uburambe, uretse ku mirimo imwe n’imwe nk’ubuyobozi n’icungamutungo. Yashimangiye ko uko byamera kose umwanya w’ubuyobozi n’umwanya wo gukora mu by’amafaranga igomba guhabwa abantu bafite uburambe mu kazi.

Ikibazo abasaba akazi kandi k’ibyo bigiye bagira kuri iyi ngingo ni ukwibaza uko ubwo burambe bo bazabubona niba batabonye aho bakora, bakanibaza uko abo bitwa ko bafite uburambe batangiye (bageze muri iyo myanya), kandi butavukanwa. Hakaniyongeraho ikibazo cy’uko ibi bituma umuntu umwe ayobora ibigo bitagira ingano agenda abisimburanamo n’abandi basangiye ubwo burambe, yaba anifitemo imungu mu mikorere igakwirakwizwa aho ageze hose, kandi ku myanya ikomeye (Directors, DAF, …)
{{Mu itangwa ry’akazi umugore atambutswa mbere}}
Ku kibazo cyo kumenya niba guha abagore amahirwe arenze ay’abagabo bitanyuranye n’ingingo ya 181 y’itegeko nshinga ibuza ivangura mu itangwa ry’akazi, Angelina Muganza yavuze ko imvugo imenyerewe {“Les candidatures feminines sont les plus encourages” } idakoreshwa mu bigo bya Leta, ko ibyo bibaho mu ma ONG no mu bindi bigo byigenga. Yongeyeho ariko ko iyo umugabo n’umugore (umusore n’inkumi) banganyije amanota, byumvikana ko akazi kagomba guhabwa umugore. Ati no ku bamugaye ni uko, iyo banganyije amanota n’abandi, uwamugaye niwe utambuka mbere.
Ibi nabyo hari abakibibonamo ikibazo, kuko bumva ko akazi kagombye gushingira ku bushobozi bucyenewe, dore ko hari n’abemeza ko haba ubwo umugore/umukobwa agira amanota make ku mugabo, akaba ariwe ubona akazi hagendewe ku byo bita “range”. (Urugero : Mu bagize hagati ya 70 – 80 %, harimo umugabo ufite 78 % n’umugore ufite 74.2 %, akaba ariwe utambutswa).
{{Amatangazo y’akazi atujuje ibisabwa}}
Ku kibazo cy’amatangazo rimwe na rimwe aba atujuje ibikenewe nk’aho aba atagaragaza igihe ntarengwa cyo gusaba akazi (deadline), Angelina Muganza yavuze ko ibyo ntabyo azi, ko ariko igihe hagaragaye ikibazo bafite ububasha bwo gutambamira ibyakurikiraho. Mu kiganiro kigufi cyihariye (exclusif) na IGIHE.com, Muganza yavuze ko itangazo ry’akazi ritagomba kurenza iminsi itanu, ariko hakabaho ikibazo nabo bazi cy’abayatanga bakererewe, rikamara nk’iminsi ibiri gusa. Ati “Abantu ni abantu”
Kuri iyi ngingo, hari ababona amatangazo nk’aya bakayafata nk’aho bene akazi babonetse cyangwa se bagatangiye mbere y’itangazwa ryako. Hakaba n’abatungurwa no kubona itangazo risohoka habura iminsi ibiri cyangwa umwe ngo bafunge imiryango, kandi hari abamaze ibyumweru banditse basaba ako kazi, bakabifata nko kudakorera mu mucyo (transparency) kw’abatanga imirimo.
{{Ese Komisiyo yaba irangarana abayigana cyangwa irabarenganura?}}
Byombi byatangiwe ingero, ku kubarenganura Komisiyo yatanze imibare, nk’aho mu mwaka 2010-211 yafashije gusubira mu kazi abantu 35. Habonetse na none undi ugaragaza ko yayigejejeho ikibazo mu kwei kwa 10, amezi ane ari hafi gushira atarasubizwa, kandi itegeko rigenga Komisiyo rivuga ko igisubizo gitangwa ku wabiyambaje mu minsi itarenze itatu. Komisiyo yamusubije ko ibizi kandi izakomeza kubimukurikiranira.
Hari n’abibaza icyo Komisiyo yakora ku bibazo by’akazi kadaciye mu mucyo kandi kaba katangiye gukorwa, abandi bakagira impungenge zokwibaza uko waba ufashwe igihe wagasubijwemo umukoresha atarakwifuzaga, cyangwa se agaciro waba ufite igihe ugashyizwemo havanywemo uwo umukoresha yaro yarihitiyemo ku mpamvu ze bwite.
Ikibazo gikomeje kuba agatereranzamba ku basaba akazi, ku bagatanga nta kidasanzwe babonamo, naho kuri Komisiyo akazi gakomeje gutangwa mu mucyo, kandi amategeko arubahirizwa. Ibitekerezo binyuranye byagiye bigera kuri IGIHE.com mu nkuru zifitanye isano n’iyi, bigaruka ku kimenyane, icyenewabo, ruswa, isaso nziza n’itonesha nka bimwe mu bituma akazi kadatangwa mu mucyo, n’aho gatanzwe ntigakorwe nk’uko bikwiye. Wowe ubibona ute?
{{
NTWALI John Williams}}