Post
Itabi riri mu bihitana abantu benshi ku isi
{Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mwaka ushize bwerekanye ko abantu babiri kuri batatu mu bapfa ku isi bazira indwara zitandura.}
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), wagaragaje zimwe muri zo nka: Indwara y’igisukari (diabète), kanseri (cancer), ndetse n’indwara z’umutima.
Uyu muryango wita ku buzima uvuga ko bigoranye kurwanya zimwe mu mpamvu zitera izi ndwara. “Kurwanya ububi buterwa n’itabi, kwicara umwanya munini, kurya nabi n’ububi bw’inzoga bijyenda biba ingorabahizi”. Ni ko uyu muryango utangaza.
Kuri ubu umubare munini w’abagabo banywa itabi kuruta abagore, usanga abagabo 4 ku 10 banywa itabi mu gihe umugore 1 ku bagore 11 ari bo baritumura; naho umubare ungana na 12% w’abantu bakuru babana n’umubyibuho ukabije.
Ikindi ni uko ibihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere bihanganye n’ibibazo byinshi by’ubuzima nk’umusonga (la pneumonie), impiswi (diarrhée) na Malariya (le paludisme). Izi zikaba ari indwara ziza ku isonga mu guhitana abana bari munsi y’imyaka 5.
Uyu muryango mpuzamahanga uragira uti: “Dukwiye gukora ibishoboka byose ngo tugere ku ntego z’ikinyagihumbi ku bijyanye n’iterambere mu 2015, igihe ntarengwa cyateganyijwe”.
Muri ibi bihe, abayobozi b’ibihugu bagenda berekana intambwe bateye mu guhangana na biriya bibazo byavuzwe. Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, imfu z’abana zagabanutseho 2,7% ku mpuzandengo ya buri mwaka. Mu mwaka wa 1990 imibare yerekana ko miliyoni 12,4 ari wo mubare w’abana bari munsi y’imyaka 5 bitabye Imana ku isi, ariko uyu mubare waramanutse ugera kuri miliyoni 8,1 mu mwaka wa 2009.
Umubare w’abagore bapfa babyara na wo wagabanyutse ho 3,3% buri mwaka mu ntera y’igihe yavuzwe haruguru. Ibi byose kandi bikaba byaraganiriweho mu nama mpuzamahanga ku buzima ku nshuro ya 64, yabereye i Genève ho mu Busuwisi mu mwaka ushize.
{{Inkuru dukesha:}} UMUGANGA.com