Post
Ishyaka PSR ryishimiye raporo ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana
{Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) riratangariza Abanyarwanda n’amahanga ko ryishimiye ibyavuye muri raporo ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. }
Ibi babitangaje nyuma y’aho raporo y’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ishyiriwe ahagaragara yemeza ko ibisasu byarashe indege yarimo Perezida Juvénal Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurindaga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru w’ ishyaka PSR Rucibigango Jean Baptiste yatangaje ko ukuri kwari gusazwe kuzwi ko hagombaga gukorwa raporo ishyira ahagaragara ukuri kugirango abirengagiza ukuri kubera inyungu zitandukanye bisubireho.
Rucibigango ati: “icyi cyegeranyo cyaradushimishije kuko ari ukuri, hari abari birengagije ukuri bakuzi, ibi rero ni byiza ubwo abacamanza bashinzwe kurwanya iterabwoba Marc Trévidic na Nathalie Poux bakoze ubushakashatsi bucukumbuye bagashyira ahagaragara ukuri, ibi bikaba bitandukanye n’ibyo Jean Louis Bruguiere yari yakoze”.
Rucibigango yakomeje asobanura ko Bruguiere yicaye mu biro bye agahimbahimba ibintu agamije gupfukirana ukuri nyako kubera inyungu za politiki, ibyo byose kandi ngo byagaragajwe n’abatangabuhamya b’ibinyoma yifashishije nabo batatinze kwivuguruza, barimo Ruzibiza n’abandi basigaye bafite ipfunwe ry’aho bahera bivuguruza kuko bafite igihemu basize bakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.
Abajijwe impamvu ishyaka ryabo ariryo ryabaye irya mbere mu kwishimira iriya raporo, Rucibigango yavuze ko bidatangaje kuko amashyaka ya gisosiyalisiti ku isi hose adatinda kugaragaza uko abona ibintu.
Rucibiganga ati: “ntabwo bitangaje kuko amashyaka ya gisosiyalisiti kw’ Isi hose yerekana aho ahagaze igihe cyose, nk’uko twafashe iya mbere twamagana raporo ya Bruguiere kuko twayibonagamo ibinyoma, ntacyatubuza kwishimira iyi iviga ukuri”.
Iyi raporo yashyizwe ahagaragara n’abacamanza b’Abafaransa bashinzwe kurwanya iterabwoba Marc Trévidic na Nathalie Poux nyuma yo gukora iperereza bifashishije itsinda ry’impuguke rigizwe n’inzobere mu gupima imirongo, ibirari by’amasasu (balistique), ibiturika n’inkongi (explosifs et incendie), n’inyurajwi (acoustique), kugira ngo bakore isesengura ku cyerekezo cyaturutsemo ibisasu byo mu bwoko bwa missiles byarashe indege yari itwaye uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana.
{{Ifoto:}} Uhereye i bumoso Nkurunziza Benoit, Honorable Rucibigango Jean Baptiste na Mukama Alphonse.