Post
Isaro Foundation yemewe na Leta ya Amerika
{Itangazo rituruka mu buyobozi bwa Isaro Foundation, ishami rishinzwe itumanaho no gushyira ahagaragara inyandiko, riremeza ko umuryango Isaro Foundation wamaze kwemerwa no kwandika muri Leta Zunze z’Amerika nk’umuryango wemewe n’amategeko y’icyo gihugu.}
Isaro foundation imaze gusa igihe cy’amezi ane ikora, buri munsi muri ayo mezi wagiye urangwa no gutera intambwe runaka nk’uko iryo tangazo ribigaragaza.
Uyu muryango washinzwe na Jean Leon Iragena, umunyarwanda wiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ufite intego zo guteza umuco wo gusoma no kwandika imbere mu rubyiruko rw’u Rwanda uheruye ku rukiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Uyu muryango umaze gukora byinshi mu Rwanda. Ugenda usura amashuri uyaha ibitabo byo gusoma unakangurira abana gukunda umuco wo gusoma no kwandika. Ikindi kandi umuyobozi w’uyu muryango akaba yaritabiriye Inama ya 9 y’Umushyikirano yabereye i Kigali mu mpera z’umwaka ushize. Muri uyu mwaka, ufatanyije na Minisiteri y’uburezi, uyu muryango ukaba uzakoresha irushanwa ryo gusoma no kwandika ku rwego rw’igihugu, aho amashuri yose yisumbuye azaba ashobora guhagararirwa.
Kuba uyu muryango wemewe na Leta y’Amerika ni amahirwe akomeye mu kuwufasha gukomeza gutera imbere mu bikorwa byawo. Ibi bizawukuriraho zimwe mu nzitizi wahuraga nazo mu bikorwa bimwe ba bimwe. Ikindi kandi uzarengerwa n’amategeko arengera imiryango yose itegamiye kuri Leta.
Isaro Foundation yemeza ko guteza umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda ari ngombwa cyane muri gahunda yo kuzamura uburezi.
“Soma kugirango ukure, andika kugirango wumvwe”