Post
Isaro Foundation yagabye amashami muri Kaminuza ya Oklahoma
{Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama mu nzu mberabyombi ya Hardeman Auditorium, abanyarwanda bose bari batewe ishema no kwambara imyenda gakondo, ubwo bari biteguye kwerekana umuco wabo muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University (OCU). Hari ku nshuro ya gatatu ubwo “Rwandan Night” cyangwa Umugoroba Nyarwanda yizihizwaga , iki kikaba ari igikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’ abanyeshuri b’ Abanyarwanda biga muri Oklahoma Christian University guhera mu w’ 2009. }
Iyi kaminuza yigamo Abanyarwanda bagera kuri 56, hakaba hari n’abandi bagera ku icumi biga muri kaminuza zegeranye nayo, ndetse hari n’ imiryango itanu y’Abanyarwanda iba muri Oklahoma City. Ubwo iki gikorwa cyatangizwaga mu mwaka w’ 2009, aba banyeshuri bifuza kwereka umuco wabo abanya Oklahoma binyuze mu mbyino, imikino, indirimbo ndetse no mu buhamya bwatangwaga na bamwe muri bo.
Isaro Foundation ikaba yari ihagarariwe muri iki gikorwa cya 2012 n’ abanyeshuri barindwi biga muri OCU.
Thierry Y. Tuyishime uhagarariye Isaro Foundation muri Oklahoma City, atangaza ko aba banyeshuri bandi batandatu batangiye kwifatanya na Isaro Foundation guhera tariki ya 12 Mutarama 2012.
Isaro Foundation ni umuryango udaharanira inyungu watangijwe mu Kwakira 2011 kandi urushaho kwaguka umunsi ku munsi.
Aba banyeshuri bakaba barafatanije kugirango bamenyekanishe uyu muryango muri iyi kaminuza bigamo, kandi abandi 20 bahise bifatanya n’uyu muryango nyuma y’iki gikorwa. Abanya Oklahoma bakaba bareretswe bimwe mu bikorwa umuryango Isaro Foundation umaze igihe ukora, ndetse n’ ibyo witeguye gukora mu minsi iri imbere.
Abantu benshi bakaba baremeye kwifatanya na Isaro Foundation mu bindi bikorwa uteganya gukora mu minsi iri imbere, by’ umwihariko mu gufasha urubyiruko rw’ u Rwanda gutyaza ubuhanga bwarwo mu gusoma no kwandika.

