Post
Isano iri hagati kurambagiza n’isenyuka ry’ingo
{Muri iki gihe usanga ingo nyinshi zisenyuka zitamaze kabiri, hakaba hibazwa niba imwe mu mpamvu ituma ingo z’ubu zitakiramba ngo byaba biterwa n’igihe gito cyo kurambagizanya (fiancaille).}
Umwe mu baganiriye na IGIHE.com ku bijyanye n’imibanire y’abashakanye muri iki gihe n’impamvu ituma izo ngo zitakiregama, Umulisa utarashatse ko dutangaza irindi zina rye yagize ati: “Nashakanye n’umusore duhuriye mu nzu y’urubyiniro ankundira ko mbyina neza, nyuma y’ukwezi kumwe dukora ubukwe bwiza kuko hari mu muryango wishoboye, turabana, mu by’ukuri nta rukundo nari mufitiye nawe nuko, none nyuma y’amezi 10 yarantaye, ariko ntabwo bimbabaje kuko nanjye icyo namushakagaho narakibonye ubu mfite imodoka inzu n’amafaranga nashake azagende nzibana.”
Ibi byatumye IGIHE.com yegera bamwe mu bitegura kurushinga, Murekatete Dativa na Kamanzi Robert, bavuga ko ibyo biterwa nuko abagiye kubana badafata igihe gihagije ngo babashe kumenyana, Kamanzi yagize ati: “Ngendeye kuri aba, barahubutse cyane kuko umushinga wo kubana ntukorwa mu kwezi kumwe, nubwo n’abakoze fiancaille y’igihe kirekire batana ariko ni ngombwa ko habaho igihe cyo kumenyana bihagije”.
Nsengiyumva Gérard we, yavuze ko muri iki gihe bamwe bashaka ari nk’aderese kubera inyungu z’ibintu bityo yamara kubibona bagahita batana.
Yagize ati: “Kubera iterambere ryihuta abantu bashaka kugendana n’ibigezweho, ku ruhande rw’abakobwa udatunze yifuza gutunga abenshi bati sinashaka umusore utagira imodoka, (aka byabindi byo mu gace kamwe ka karere ka Rubavu ngo umusore utagira igicukudu n’igare ntabona inkumi yo kurongora), naho abasore bo ngo bahitamo kwishakira abagore bakuze bafite amafaranga, bakunda kwita ba (sugar mumy), ku giti cyanjye gushaka muri iki gihe numva bisigaye ari nko kurangiza umuhango birutwa no kubireka”.
Umuryango wa Rutagegwa Antoine na Niwemukobwa Sarah, bamaranye imyaka 23, batangarije IGIHE.com, ko muri iki gihe gushaka usanga byaragizwe nk’umukino ntawugifata umwanya ngo abanze amenye mugenzi amukunde, arebe ibyo azihanganira nibyo atazihanganira mbere yuko babana.
Bagiriye inama abifuza kurushinga ko bagomba kwitonda ntibahubuke kubera irari ry’ibintu kuko iyo mukundana murafatanya mukabigeraho, ntazibana zidakomanya amahembe ariko iyo mwakundanye kandi nta nyungu z’ibintu zigenderewe murarushinga rugakomera.